RFL
Kigali

Ubwoko 5 bw'inkweto za mbere zifunze zitanga amahoro 'Sneakers' - AMAFOTO

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:27/06/2022 11:57
0


Inkweto zifunze zahoze zizwi ko ari zo nkweto za mbere zitanga amahoro kurusha inkweto ndende zifite taro ntoya zizwi nka ‘stilettos’ mu ndimi z’amahanga, ariko si ko izifunze zose zitanga amahoro, hari byinshi wagenderaho birimo kuba zinjiza akayaga, zitaremereye, zidahenze, icya nyuma ariko bitavuze ko kitari ingenzi zigomba kuba ari nziza.



Niba ukunda za nkweto zitazakubera ikibazo guhita uzambara usohotse kandi nziza, akaguru kawe gakwiye ibyiza akaba ari yo mpamvu twaguhitiyemo zimwe mu nkweto wakwambara kandi ukazikunda. 

Zimwe mu nkweto zifunze nziza kandi zitanze amahoro:

1.       Air max 270 react


Icyiza cy’izi nkweto ni uko zifite amabara menshi mbese ufite amahitamo menshi, ikindi ni inkweto wajyana no ku kazi kandi ukagenda wisanzuye. Izi nkweto ntabwo ari inkweto wakwambara nko muri siporo ahubwo ni inkweto wakwambara mu buzima bwa buri munsi kuko ni inkweto wajyanisha n’ibintu byinshi.

2.       Sand slip on


Izi nkweto zimaze igihe kinini kandi usanga zitavaho kuko bagenda bazihindura bitewe n’ibihe Isi iba igezemo. Ikiza cyazo ziroroshye guhita uzishyiramo kandi zifite amabara atandukanye. Ni nde wari uzi ko wakora urukweto muri pulasitike kandi rukaza ari rwiza kandi rutanze amahoro?.

3.       Rhyton leather trainers

  

Uru rukweto ruri mu nkweto nziza kandi zinagezweho, ikibazo ni uko ruhenze ariko ku wabasha kurugura ni urukweto utakwicuza kugura.

4. High top sneakers 

   

Izi nkweto ni zimwe mu zijyana n’ibintu byose kandi zihora zikunzwe. Zifite umwihariko wo kuba wazambara zisa nabi kuko abantu babimenyereye cyane nka ‘trend’ magambo y'icyongereza.

5.        V5 sneakers

    

Izi nkweto byari bigoranye kuzibona hanze y’aho bakorera siporo ariko abakobwa kuri instagram bazigize inkweto z’iminsi isanzwe ariko ziri gukundwa cyane kubera ukuntu zitanze amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND