Umunyamideli uri mu bayoboye ku isi Kendall Jenner uherutse gutandukana n’umukunzi we bari bamaze imyaka 2 bakundana yasangije abamukurikira ifoto yambaye ubusa.
Kendall Jenner yasangije
abamukurikira ifoto yambaye ubusa arimo yota izuba nyuma y'uko kandi atandukanye
n’umukunzi we Devin Booker.
Uyu munyamideli w’imyaka
26 yari yubitse inda yambaye ubusa uretse ingofero yonyine y’icyatsi y’abakinnyi
ba Baseball.
Bikini yari yayambuye
yayirambitse iruhande rwe hafi y’icupa ry’amazi afite telefone mu ntoki.
Abashyize ibitekerezo
kuri ubu butumwa nta kindi bamubazaga uretse niba yaba yaratandukanye n’umukunzi
we.
Umwe yagize ati: "Mbwira
ko wamaze gutandukana n’umukunzi wawe, mbwiza ukuri niba koko ari ukuri.”
Mu cyumweru gishize ni bwo Kendall na Devin batandukanye nyuma y’imyaka 2 bari mu rukundo.
Mu byatandukanyije aba
bombi hakaba harimo kuba nta cyerecyezo bari bafite kuko buri umwe akunda umwuga
we kurusha ikindi icyo aricyo cyose.
Aba kandi bari
baherutse kujyana mu bukwe bwa Kourtneye Kardashian na Travis Barker bwabereye
mu gihugu cy’u Butaliyani.
Baherukaga kandi kugaragara
basohokanye mu birori by’isabukuru y’inshuti yabo Anastasie Karanikolaou mu
gace ka Los Angeles.
Urukundo rwabo rwaratangiye mu mwaka wa 2020 mu gihe cy’icyorezo cya COVID19 gusa ntabwo bari barigeze bavuga ku by’urukundo rwabo kugera ku munsi w’abakunda wo mu mwaka wa 2021.
Icyo
gihe Jenner yasangije abamukurikira ubutumwa bw'uko ari mu rukundo na Devin buherecyejwe
n’ifoto yabo bombi.
Ari mu banyamideli ba mbere bahagaze neza ku isi
Kendall Jenner na Devin Booker bari bamaze imyaka 2 bakundana
Ni umwe mu banyamuryango ba Kardashians
Ifoto ya Kendall Jenner yambaye ubusa buriri buriri
TANGA IGITECYEREZO