Igitaramo mbaturamugabo cyari gitegerejwe na benshi cyatumiwemo abahanzi b’ibikomerezwa muri Africa cyanyuze benshi bari babucyereye kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma nubwo cyongeye kuzura umuco wari waracitse muri Kigali.
Nk'uko byari biteganijwe ku isaha ya saa 17:00
imiryango ya BK Arena yabereyemo iki gitaramo yari ifunguye ndetse abantu batangiye kwinjira, gusa mu masaha ya saa moya
zishyira saa mbiri ni bwo abanyabirori batangiye gushyushywa mu muziki uvangavanze
wa Dj Ira.
Ku isaha ya saa 20:13 Chris Eazy yageze
ku rubyiniro aririmba mu buryo bwihuse indirimbo ze zirimo "Fasta", "Amashu" na "Inana", mu minota micye yari asoje ariko yayikoresheje neza kandi agaragarizwa
urukundo rwo hejuru.
Ku isaha ya 20:36 ni bwo Dj Toxxyk
yatangiye kuvangira abantu umuziki muri bwa buryo bukundwa n’abatari bacye maze abantu si ugukaraga umubyimba karahava.
Saa 20:42 Okkama yinjiye mu mwambaro
w’igisarubeti aririmba indirimbo ‘Iyallah’
akomereza kuri ‘Puculi’. Ubwo yatangiraga kuririmba ‘No’, yasabye
abantu gucana amatoroshi za telefone ubundi bararirimbana ijambo ku rindi.
Ku isaha ya 21:00 ni bwo Dj Neptune yatangiye kuvangira umuziki abanyabirori, maze saa 21:26 ahamagara Afrique aririmba indirimbo ze zirimo 'Rompe', 'Agatunda' n’izindi.
Ku isaha ya 21:33 Afrique
akimara kuvaho yasimbuwe na Fave ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Beautifully’ ageze ku yitwa ‘Baby Riddim’ biba ibindi kuko abakunzi b’umuziki we
n’abanyabirori muri rusange baririmbanaga nawe ijambo ku rindi.
Saa 21:54 ni bwo Ariel Wayz yatangiye kuririmba ahera ku yitwa ‘Good Luck’ aherutse gusohora na ‘Your Love’.
Ku isaha ya saa 22:01 hakurikiyeho Kenny Sol wakiriwe neza n’abafana mu ndirimbo yinjiriyemo ikunzwe
na benshi kuva yasohoka yitwa ‘Haso’.
Yakurikijeho iyo aheruka gushyira hanze yitwa
‘Joli’. Nubwo imaze iminsi micye ntibyabujije abantu kuyiririmbana nawe akantu
ku kandi maze asaba abafana gusubiramo nawe izina Dj Neptune waje kumufasha
ari nawe warimo ashyushya iki gitaramo.
Dj Neptune yagaragaje ubuhanga mu
kuyobora ibitaramo no mu kuwuvanga yishimirwa n’abafana byo ku rwego rwo
hejuru.
Kenny yakurikiwe na Nasty C wagaragaje ubuhanga bukomeye, yerekwa urukundo by'akarusho mu ndirimbo ‘Particular’ ya Patoranking ariko ari mu bo bayisubiranyemo.
Ageze ku yitwa ‘SMA’ yakoranye na
Rowlene byahinduye isura kuko buri umwe wabonaga ko avuye hasi akajya ibicu. Mu gusoza
yahaye abantu ‘Freestyle’ azamura amarangamutima ya benshi banajyaniraga nawe
yongera gushimangira ko ari mu baraperi ba mbere muri Africa.
Dj Neptune yabwiye abanya Kigali ko
yakunze ukuntu ari abanyabirori mbere yuko ahamagara ku rubyiniro Bushali waje
yambaye imyambaro y’indwanyi za cyera ifite n’umwitero w’umutuku. Bushali yabyinishije abantu karahava mu ndirimbo zirimo ‘Mukwaha’ no ‘Ku gasima’.
Saa 22:38 Bushali yahamagaye Juno
Kizigenza baherutse gukorana indirimbo yitwa ‘Kurura’ maze banafatanya kuririmbana
‘Kinyatrap’.
Ku isaha ya saa 22:45 ni bwo Khaligraph
Jones yahamagawe ku rubyiniro maze ahereza abanyarwanda imirongo ya Rap. Nubwo
ari mu baraperi bazwiho kugira imiraperi yirukanka, ntibyabujije abanyabirori
bari bitabiye igitaramo cya Chop Life Kigali kugaragaza ko bishimye kandi abenshi
ukabona bajyana nawe.
Ubwo Khaligraph Jones yari ari ku rubyiniro, Made Beat yazamutse arahamusanga mbere gato y'uko Bruce Melodie aza kumukorera mu ngata bakaririmbana "Sawa Sawa" baheruka gukorana.
Khaligraph yavuze ko yishimiye kugera bwa mbere mu Rwanda maze atura abitabiye iki gitaramo indirimbo y’Imana agaragaza ko yishimye.
Ku isaha ya saa 22:55 ni bwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro bafatanya kuririmba ‘Sawa Sawa’, abakunzi babo babafasha kuyiyirimba bafashijwe na Dj Ira wabavangiraga umuziki.
Bruce Melodie yagumye ku rubyiniro ariko
afatanya n’abakunzi be kuririmba indirimbo ze kuva ku ya mbera kugera ku ya
nyuma. Baririmbanye by’umwihariko "Saa moya". Bruce Melodie yeretswe urukundo rwo
hejuru.
Ku isaha ya 23:21 ni bwo Ladipoe yatunguranye
ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo "Running" yakoranye na
Fireboy, "Know You" yakoranye na Simi, "Feeling" yakoranye na Buju kimwe na "Afro
Jigga" yafatanije na Rema.
Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na rurangiranwa Tekno waririmbye iminota itari myinshi ariko anyura abakunzi be batari bacye nk'uko byigaragaje mu ndirimbo zirimo 'Pana' na 'Buga' yakoranye na Kizz Daniel iyoboye izindi muri Nigeria no mu bice bitandukanye by'isi.
Tekno ni we wasoreje abandi bahanzi bose
Khaligraph Jones yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yabyishimiye
Sherrie Silver ari mu bitabiriye
Minisitiri Aurore Mimosa Munyagaju yihereye ijisho Chop Life Kigali
Bruce Melodeie yongeye gushima abanyarwanda uburyo badahwema kumwereka urukundo
Bushali yaserutse mu myambarire y'ingabo za cyera
Nasty C yashimangiye ko ari mu baraperi bakomeye ku isi
Kenny Sol yereswe urukundo rwo hejuru nawe ashimangira ko ashoboye
Ariel Wayz yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo n'iyo aherutse gukora yitwa 'Good Luck'
Dj Neptune yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuyobora ibitaramo no kuvanga umuziki
Fave yaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka 'Beautiful' ahagurutsa abanyabirori
Afrique ni umwe mu bahanzi nyarwanda bishimiwe
Dj Toxxyk yavanze umuziki abafana barawucinya karahava
Dj Ira niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro
Chriss Eazy yahagurukije BK Arena nubwo yaririmbye iminota mbarwa
Okkama yashimishije abafana karahava
Dj Dizzo uheruka kugaruka mu Rwanda nyuma yo guteranyirizwa ubufasha bw'amafaranga kubera uburwayi nawe yitabiriye
Ladipoe yatunguranye
AMAFOTO: Sangwa Julien - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO