RFL
Kigali

Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga wa Commonwealth

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/06/2022 16:59
0


Umunya Dominica Patricia Scotland wari umaze imyaka 6 ayobora Commonwealth, yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango muri manda ya kabiri.



Mu 2016 nibwo Patricia Scotland yari yatorewe kuyobora umuryango wa Commonwealth muri manda yagombaga kumara imyaka 4, ariko bitewe n’icyorezo cya COVID19 cyatumye akomeza kuyobora uyu muryango.

Nk’uko byari biteganijwe, hagombaga kuba amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth aho mu bahabwaga amahirwe yarimo [Patricia Scotland], hakabamo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jamaica, Madamu Kamina J Smith.

Amakuru agezweho nyuma y’amatora yabaye mu masaha ashize, Patricia Scotlanda akaba yatorewe indi manda ikaba ari nayo ya nyuma muzo yemerewe, ikaba ari manda yindi y’imyaka 4.

Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND