Nyuma
yuko Manchrester United ibuze itike yo gukina Champions League ikabona itike
ya Europa League, amakuru aravuga ko kizigenza wayo Cristiano Ronaldo ashobora
kuyisohokamo akerekeza muri Bayern Munich yo mu Budage iheruka gusinyisha rutahizamu
w’umunya-Senegal, Sadio Mane.
Ibinyamakuru
byo muri Portugal biravuga ko Cristiano Ronaldo atekereza gusohoka muri
Manchester United muri iyi mpeshyi kubera kudashyira imbaraga mu kugura
abakinnyi bashya kandi yaranasoje shampiyona idahagaze neza, ibi kandi
binashimangirwa n’ikinyamakuru AS cyo muri Espagne kivuga ko Ronaldo ashaka
kuva muri Manchester United akerekeza muri Bayern Munich ishaka kumusimbuza
Lewandowski.
Daily Mail nayo yanditse ko Cristiano ashaka gusohoka muri Manchester United akerekeza muri Bayern Munich.
Cristiano
yatsinze ibitego 24 mu mikino 38 mu marushanwa yose yakiniye Manchester United
uyu mwaka w’imikino, ariko iyi kipe yarangije ku mwanya wa gatandatu muri
shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’.
Uyu
mugabo ukomoka mu gihugu cya Portugal w’imyaka 37, asigaje umwaka umwe mu
masezerano ye muri United kandi yemeye gukorana n’umutoza mushya Erik ten Hag
wasimbuye umutoza w’agateganyo Ralf Rangnick muri Mata.
Bivugwa ko Ronaldo
yamenyesheje inshuti ze za hafi ko ashaka kwigendera kubera ko United nta
mbaraga iri gushyira mu kugura abakinnyi bashya.
Nyuma
yo kubura Darwin Nunez wasinyiye Liverpool, kuri ubu ihanze amaso umukinnyi wo
hagati wa Barcelona, ​​Frenkie de Jong na Antony
ukinira Ajax.
Biravugwa ko Cristiano yamaze kubwira inshuti ze za hafi ko nta mwanya agifite i Manchester
