RFL
Kigali

betPawa ya Mr Eazi yatangije gahunda nshya yo kwita ku buzima bw’abatega

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2022 12:33
1


Hashize amezi make Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe, betPawa, yashinzwe n’umuhanzi Mr Eazi itangiye gukorera mu Rwanda ndetse yanafunguye ishami ku Gisimenti i Remera riba irya mbere yagize ku butaka bw’u Rwanda.



Iri ishoramari ry’Umunya-Nigeria Oluwatosin Ajibade, ryinjiye ku isoko ry’u Rwanda nk’ishoramari rishya mu bijyanye n’imikino y’amahirwe no gutega hamwe n’ intego yo gufasha abantu kwiteza imbere binyuze mu gutega amafaranga.

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abatega iyi sosiyete yinjiye mu mikoranire n’Ikigo gitanga Ubujyanama ku bijyanye n’Ubuzima n’Imibereho, Imanzi Counseling and Rehabilitation Center.

Ibi bigo byombi byatangije ubufatanye bushya mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano ku bijyanye n’imikino yo gutega.

Mu gihe utega ahangayikishijwe cyangwa atewe inkeke n’ibikorwa byo gutega bya betPawa hashyizweho umurongo wihariye yahamagaraho agahabwa ubufasha n’inzobere za Imanzi Counseling and Rehabilitation Center.

Mr Eazi yatangaje ko ubu bufatanye buje ari ingenzi kandi buzagirira akamaro abakiliya ba betPawa muri rusange.

Yagize ati “Tumaze gukora ibintu byinshi byiza mu Rwanda harimo no gufungura ishami rya betPawa ku Gisimenti ariko noneho ubu bufatanye na Imanzi Counseling and Rehabilitation Centre ni ngombwa cyane.”

Yakomeje avuga ko intego zabo ari ukwita cyane ku batega ahamya ko abakina iyi mikino badakwiye kuyifata nk’isoko y’inyungu kuribo cyane kuruta uko babifata nk’isoko yo kwishima.

Mu gihe utangiye kumva uri kuba imbata mu gutega kuri betPawa wahamagara 0790335358 ugahabwa ubufasha n’inzobere zibifitiye ubushobozi nta kiguzi.

Uyu murongo wa telefoni uzajya uba ufunguye kuva ku wa mbere kugera ku wa gatandatu hagati ya saa mbili z’igitondo na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Wasura urubuga betpawa.rw/responsible-gambling kugira ngo ubone amakuru ahagije k’uko watega mu rugero kandi ntube imbata yabyo. Wahasanga kandi n’ibindi bimenyetso bishobora kukwereka ko uri kuba imbata yabyo n’uko wahita ubihagarika.

Gutega kuri betPawa bikorwa binyuze ku rubuga rwa internet rwayo rwa www.betpawa.rw cyangwa kuri porogaramu yayo ya telefoni. Bikorwa n’abafite hejuru y’imyaka 18.

Iyi sosiyete yashinzwe mu 2013, ubu ikorera mu bihugu icumi birimo Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Kenya, Nigeria, Tanzania, Malawi, Uganda na Zambia n’u Rwanda.

Uyikinnye imikino ya betPawa abona amahirwe yo gutega kuva ku ifaranga 1 Frw, ukaba wakubirwa kugera kuri 500% ku yo wateze.

Ukina kandi ashobora guhitamo imikino itandatu, ku cyumweru agahitamo uko izarangira hanyuma akagira amahirwe yo gutsindira miliyoni 25.5 Frw.    

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Mr Eazi yabwiye abantu gufata iyi mikino yo gutega nk’isoko yo kwishima    

Eazi yavuze ko ubufatanye bagiranye na Imanzi Counseling and Rehabilitation Centre bwari ‘ngombwa cyane’  

betPawa iherutse gufungura ishami ku Gisimenti i Remera, riba irya mbere yagize ku butaka bw’u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munyeshema@gmail.com feresiyane4 months ago
    Mujye mudusoba nulira mukinyarwa nda





Inyarwanda BACKGROUND