Ndoli Jean Claude wabaye umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC yahishuye uko mugenzi we Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame bakinanye igihe kirekire yamuroze inshuro zitabarika agamije kumutwara umwanya wo kubanza mu kibuga, bikarangira anamutandukanije n’umugore we.
Mu
kiganiro na Radio Rwanda, Ndoli Jean Claude ubwo yatangazaga ko asezeye burundu
gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yahishuye ko uburozi buvugwa mu
mupira w’amaguru mu Rwanda ari impamo, anavuga uko yarozwe kenshi na mugenzi we
Bakame bakinanaga mu ikipe ya APR FC mu myaka yashize.
Abajijwe
n’iba koko Bakame yaramurogaga, Ndoli Yagize ati:” Nibyo, Byabaye kenshi, hari
ubwo navaga mu myitozo ndi muzima byagera nka saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba
nkumva imvune. Hari n’ubwo yentegaga utuntu tw’udufu nadusimbuka nkabyuka
mbabara”.
Ndoli
yanavuze ko Bakame ariwe watumye atandukana burundu n’umugore we kubera ibyo
yamubwiraga bitari byo amuharabika.
Gusa
Ndayishimiye Eric Bakame ushinjwa kuroga Ndoli, yavuze ko we n’ubusanzwe
atemera uburozi buvugwa mu mupira wo mu Rwanda ko bubaho, ndetse avuga ko ibyo
Ndoli avuga bidakwiye guhabwa agaciro kuko ari amatakirangoyi ndetse ari
ibinyoma, anakomoza ku mashusho ya Ndoli yagiye hanze ashyira ibintu mu kibuga,
anemeza ko iby’amarozi yo mu kibuga byakabaye bibazwa Ndoli atari we
byakabajijwe.
Ndoli
Jean Claude aheruka kugaragara mu mashusho yakwiye Isi yose amena ibintu bisa
n’ifu mu kibuga bikekwako arimo gushyirano amarozi.
Uyu
mugabo wabaye umunyezamu ukomeye mu Rwanda yavuze ko iyo fu yagaragaye asuka mu
kibuga yari agamije kumenya icyerekezo cy’umuyaga mu kibuga kugira ngo ajye
amenya icyerekezo umuyaga uri buganishemo umupira.
Kuva
na mbere kugeza magingo aya mu mupira w’amaguru mu Rwanda havugwa ibijyanye n’amarozi,
hari abemera ko bayakoresheje, hakaba n’abandi bahakana ko muri ruhago amarozi
atabaho, gusa nta mukinnyi cyangwa umutoza urayafatanwa ngo abihanirwe bibere
abandi urugero.
Nyuma
yo gusezera umupira w’amaguru nk’umukinnyi, Ndoli Jean Claude biravugwa ko yamaze
kumvikana n’ikipe ya Gorilla FC kuyibera umutoza w’abanyezamu.
Ndoli Jean Claude avuga ko Bakame yamuroze inshuro nyinshi ndetse akanamutandukanya n'umugore we
TANGA IGITECYEREZO