RFL
Kigali

Bakame yatumye ntandukana n’umugore! Ndoli Jean Claude yavuze uko uwari inshuti ye magara yamuroze akanamuteranya n'umuryango

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/06/2022 14:02
0


Ndoli Jean Claude wabaye umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC yahishuye uko mugenzi we Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame bakinanye igihe kirekire yamuroze inshuro zitabarika agamije kumutwara umwanya wo kubanza mu kibuga, bikarangira anamutandukanije n’umugore we.



Mu kiganiro na Radio Rwanda, Ndoli Jean Claude ubwo yatangazaga ko asezeye burundu gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yahishuye ko uburozi buvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda ari impamo, anavuga uko yarozwe kenshi na mugenzi we Bakame bakinanaga mu ikipe ya APR FC mu myaka yashize.

Abajijwe n’iba koko Bakame yaramurogaga, Ndoli Yagize ati:” Nibyo, Byabaye kenshi, hari ubwo navaga mu myitozo ndi muzima byagera nka saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba nkumva imvune. Hari n’ubwo yentegaga utuntu tw’udufu nadusimbuka nkabyuka mbabara”.

Ndoli yanavuze ko Bakame ariwe watumye atandukana burundu n’umugore we kubera ibyo yamubwiraga bitari byo amuharabika.

Gusa Ndayishimiye Eric Bakame ushinjwa kuroga Ndoli, yavuze ko we n’ubusanzwe atemera uburozi buvugwa mu mupira wo mu Rwanda ko bubaho, ndetse avuga ko ibyo Ndoli avuga bidakwiye guhabwa agaciro kuko ari amatakirangoyi ndetse ari ibinyoma, anakomoza ku mashusho ya Ndoli yagiye hanze ashyira ibintu mu kibuga, anemeza ko iby’amarozi yo mu kibuga byakabaye bibazwa Ndoli atari we byakabajijwe.

Ndoli Jean Claude aheruka kugaragara mu mashusho yakwiye Isi yose amena ibintu bisa n’ifu mu kibuga bikekwako arimo gushyirano amarozi.

Uyu mugabo wabaye umunyezamu ukomeye mu Rwanda yavuze ko iyo fu yagaragaye asuka mu kibuga yari agamije kumenya icyerekezo cy’umuyaga mu kibuga kugira ngo ajye amenya icyerekezo umuyaga uri buganishemo umupira.

Kuva na mbere kugeza magingo aya mu mupira w’amaguru mu Rwanda havugwa ibijyanye n’amarozi, hari abemera ko bayakoresheje, hakaba n’abandi bahakana ko muri ruhago amarozi atabaho, gusa nta mukinnyi cyangwa umutoza urayafatanwa ngo abihanirwe bibere abandi urugero.

Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru nk’umukinnyi, Ndoli Jean Claude biravugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Gorilla FC kuyibera umutoza w’abanyezamu.

Ndoli Jean Claude avuga ko Bakame yamuroze inshuro nyinshi ndetse akanamutandukanya n'umugore we

Byose byabaye aba bakinnyi bakinana muri APR FC no mu ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND