Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ari mu nzira yerecyeza i Kigali mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth, akaba aje mu ndege ya gisirikare isanzwe ikoreshwa mu ntambara nyuma y’imyaka 5 atagera mu Rwanda.
Uyu
mukuru w’igihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu
wa Kane tariki ya 23 Kamena, Yoweri Museveni, yatangaje ko na we yerecyeje i
Kigali mu na ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma.
Mu
butumwa bwe yagize ati “Nerekeje mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma
bigize Commonwealth (CHOGM) iri kubera i Kigali mu Rwanda”.
Ubu
butumwa bwa Museveni buherekejwe n’ifoto imugaragaza yurira rutemikirere
idasanzwe ya Kajugujugu idatandukanye cyane n’izimenyerewe ku ngabo.
Kuza
I Kigali kwa Museveni mu ndege ya gisirikare isanzwe ikoreshwa ku rugamba nyuma
y’imyaka 5 atagera i Kigali ndetse n’ubushyamirane bwabaye hagati y’ibihugu
byombi byakomeje kwibazwaho, bamwe bati Museveni yashatse gutanga ubuhe butumwa,
abandi bati Museveni ahorana udushya.
Inama
y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) irabera I Kigali
kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022.
TANGA IGITECYEREZO