BePawa
ATHF
Kigali

Taylor Swift aryohewe n'ubuzima hamwe n'umukunzi we Joe Alwyn mu birwa bya Carribean Island-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/06/2022 11:14
0


Umuhanzikazi Taylor Swift aryohewe n'ubuzima hamwe n'umukunzi we Joe Alwyn bafatiye ikiruhuko mu birwa bya Caribbean Island.



Taylor Swift umuhanzikazi w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze guca agahigo ko gutwara ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri 11 ndetse akaba aherutse no guhabwa impamyabumenyi y'ikirenga ya PhD mu bijyanye n'ubukungu, kuri ubu ari kubarizwa mu birwa bya Caribbean Island aho ari mu kiruhuko hamwe n'umukunzi we Joe Alwyn.

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru US Magazine, cyavuze ko Taylor Swift n'umukunzi we bari mu kiruhuko mu birwa bya Caribbean Island kuva kuwa mbere w'iki cyumweru aho bagaragaye bagirana ibihe byiza boga amazi yo mu nyanja aho banasomanye byimbitse nk'uko byagaragaye mu mafoto yabo ari kuga ibintu ku mbuga nkoranyambaga.



Taylor Swift aryohewe n'ubuzima hamwe n'umukunzi we mu birwa bya Carribean Island



Taylor Swift n'umukunzi we basomanye byimbitse


Talyor Swift ari mubihe byiza n'umukunzi we bajyanye mu kiruhuko 

US Magazine yakomeje ivuga ko umuhanzikazi Taylor Swift w'imyaka 32 hamwe n'umukunzi we Joe Alwyn w'imyaka 34 bamaranye imyaka 6 bakundana gusa igitangaje ni uko badakunze kwigaragaza cyangwa ngo bashyire ubuzima bwabo hanze.Iyi nshuro bakaba batunguranye bagaragara bari kumwe mu kiruhuko dore ko bitari bisanzwe kuri bo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND