RFL
Kigali

Yakuyeho agahigo kari gafitwe na Joseph Kabila: Menya Minisitiri w’Intebe wa Dominica Roosevelt Skerrit wageze mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/06/2022 10:57
0


Minisitiri w’Intebe wa Dominica Roosevelt umwanya yagezeho afite imyaka 31 akaba awumazeho irenga 18, yageze mu Rwanda aho yitabiriye #CHOGM2022. Ni umwe mu bayobozi bacye batangiye politike bakanagera mu myanya yo mu nzego zo hejuru ya Guverinoma akiri muto ku isi.



Roosevelt Skerrit yabonye izuba kuwa 08 Kamena 1972. Ni umunyapolitike ukomoka mu gihugu cya Domina watangiye kuba Minisitiri w’Intebe mu mwaka wa 2004, yabaye kandi umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko guhera mu mwaka wa 2000.

Yabaye Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu byo mu Burasirazuba bw’ibirwa bya Carribbean anayobora Umuryango Wunze Ubumwe w’Ibirwa bya Carribean. Ni we Minisitiri w’Intebe umaze imyaka myinshi kuri uyu mwanya muri Dominica.

Minisitiri Roosevelt Skerrit uzwi nka Roozey mu nshuti ze n’abanyamuryango yagiye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’urupfu rwa Minisitiri w’Intebe Pierre Charles muri Kanama 2004 ubwo yitabaga Imana. Roosevelt yari mu Nteko Ishingamategeko 

Nubwo kandi ari Minisitiri w’Intebe, hari ubwo yagiye ahabwa n’inshingano zo gufatanya izi nshingano no kuyobora izindi Minisiteri zirimo iy’Imari, Uburezi, Siporo, Urubyiruko n’Ububanyi n’Amahanga.

Kugeza ubu ni we muyobozi w’ishyaka rya politike rya Dominica. Kwinjira mu biro bya Minisitiri w’Intebe byamugize umuyobozi wa mbere mu nzego zo hejuru za Guverinoma ku isi akuraho agahigo kari karaciwe na Joseph Kabila muri DRC.

Aka gahigo ariko yaje kukavanwaho ku isi na Andry Rajoelina wo muri Madagascar na Igor Luksic wo muri Montenegro. Mu mwaka wa 2015 yafotowe ari kumwe na Ng Lap Seng umuherwe kabuhariwe ku isi utunze za miliyari z’amadorali wagiye ashinjwa ibyaha bya ruswa n’ubufatanyacyaha mu manyanga ya politike. Nyuma gato uyu mukabwe yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hatangira guhwihwiswa ko Roosevelt nawe yazabigenderamo ariko ntacyo yigeze ashinjwa. Mu mwaka wa 2019 Al Jazeera yakoze iperereza ryerekanye ko Roosevelt yakira ruswa akananyereza imitungo binyuze mu gutanga amapasiporo nyamara ibi nta kintu byigeze bihungabanya ku mirimo ya Rousevelt na politike ye.

Yashyingiranwe na Melissa Poponne Skerrit na we w’umunyapolitike, hari mu mwaka wa 2013. 

Minisitiri w'Intebe wa Dominica yageze i Kigali

Roozey na Patricia Scotland Umunyamabanga wa Commonwealth 

Roozey afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Busikoloji

Roozey n'umufasha we bari kumwe n'umuryango w'umuramyi Sinach






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND