Uyu mukino wabaye mu gihe Paul Labile Pogba amaze iminsi atembera muri iki gihugu akomokamo, nyuma y'aho asoje umwaka w'imikino wa 2021-2022, wanarangiranye n'amasezerano ye muri Manchester United.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Jenerali Lansana de Nongo, witabiriwe n'abarenga ibihumbi 30 (30.000), biganjemo urubyiruko rusanzwe rukunda ruhago n'umuziki.
Mbere y'uko umukino utangira, Perezida Mamadi Doumbouya yagaragarijwe kwishimirwa bikomeye, aho yakiriwe anahabwa amashyi y'urufaya n'abafana, na we yakira abakinnyi n'abahanzi bagaragazaga akanyamuneza ku maso.
Ikipe imwe mu zakinnye yari iyobowe na Paul Pogba, yari igizwe n'ibyamamare byakinnye ruhago ku rwego mpuzamahanga barimo Umunya-Senegal, Elhadj Diouf, Umufaransa, Vikash Dhorasoo, Emmanuel Adebayor wabaye kapiteni wa Togo, Aristide Bance n'abandi.
Perezida Doumbouya asuhuza abakinnyi
Indi kipe yari igizwe n'abahoze bakinira ikipe y'igihugu ya Guinea mu bihe byatambutse, barimo Titi Camara, Pascal Feindouno, Salam Sow, Kemoko Camara n'abandi.
Nyuma y'uyu mukino warangiye ikipe ya Paul Pogba itsinze iy'abahoze bakinira Guinea ibitego 6-5, Umuhanzi Akon ukomoka muri Senegal na Grand P ukunzwe muri Guinea, bahawe umwanya baririmbira abafana bari buzuye Stade General Lansana Conté.



Perezida Doumbouya hagati ya Pogba na Akon
Abafana bari benshi

Grand P agerageza gucenga

Byari ibyishimo i Conakry