Nyuma y’ibihe by’akababaro k’umuhanzi w’umunya-Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize na Frida Kajala; ubu ibyishimo n’umunezero bivanze n’impano n’udukino tw’urudaca, ni byose ku mpande zombi.
Urebye ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi, usanganirwa n’amashusho n’amafoto agaragaza kunyurwa kw’aba bombi
muri iyi minsi abagaragaza bari kumwe bishimanye, kandi aherekejwe n’ibimenyetso
by’urukundo yaba imitima n’andi magambo aryohereye.
Bikaba bikomeje gutya mu
gihe mu minsi yashize Harmonize ubwo yari muri Turkey ku mugabane wa Asia, yagaragaye
mu iduka ricururizwamo imilinga ya diyama yiganjemo impeta, bigaragaza ko yiteguye
kwambika impeta Kajala kandi nawe ubwe yabishimangiye avuga ko bizaba ari
ibirori bidasanzwe.
Icyo gihe kandi akaba
yaraguriye kuri uyu mugabane impano zitandukanye yazaniye Kajala nk’uko yabisangije
abamukurikira; avuga ashimira Harmonize kubw’impano yamuhaye; aba bombi bakaba
bongeye gusubirana nyuma y’umwaka n’igice bari bamaze badacana uwaka.
Nyamara Harmonize nyuma yo
kunyura mu bandi bagore nk’uko yabihamije, akaba yarasanze Frida Kajala ari we
wamuremewe nk’uko yagiye akomeza kubyandika mu butumwa butandukanye asaba
imbabazi ko yamubabaje kandi yaramugize uwo ariwe.
Aba bombi bakaba bari
baratandukanijwe n’uko Harmonize yari atangiye kureshyareshya umukobwa wa Frida Kajala
witwa Paula Kajala.
Harmonize na Kajala bakina imikino y'urukundo
Urukundo rwongeye gutohagira ubu kuvuga Kajala wumva Harmonize
TANGA IGITECYEREZO