RFL
Kigali

Intsinzi nyituye As Muhanga - Mbanza Joshua rutahizamu wa Rwamagana City wari waratwererewe ikarita

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/06/2022 1:17
0


Mbanza Joshua wari wabeshyewe ko afite amakarita 3 y'umuhondo, intsinzi ya Rwamagana City yayituye As Muhanga n'umuyobozi w'intara y'Uburasirazuba.



Mbanza Joshua ni rutahizamu wa Rwamagana City yatsinze Interforce FC ibitego 2-0 kuri uyu wa kabiri, mu mukino ubanza wa 1/2 cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

Nyuma y'uyu mukino, Mbanza Joshua wafunguye amazamu ku munota wa 37, yavuze ko intsinzi ikipe ye ibonye ayituye As Muhanga yamubeshyeye ndetse n'umuyobozi w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel ku uburyo yabafashije kugaragaza ukuri. Yagize ati" Nishimiye kuba nitwaye neza muri uyu mukino. Ni umukino twari twiteguye neza, ibintu byose biri ku murongo."

Rwamagana City nizamuka mu cyiciro cya mbere izajya ikinira ku kibuga cya Etoile de L'Est i Ngoma

Abajijwe ku cyo avuga ku makarita byavugwaga ko yabonye, Joshua yabihakanye yivuye inyuma. " Nta makarita atatu nabonye. Ibintu byabaye byanshenguye umutima kugera aho numva nareka umupira, kubera akarengane nari mpuye nako. Abafana bari baranyanze bavuga ko nariye amafaranga ya As Muhanga, gusa ukuri kwaramenyekanye.

Intsinzi nyituye As Muhanga n'ubuyobozi bw'akarere, na Guvereneri w'iburasirazuba Gasana Emmanuel kuburyo yadufashije gushyira hanze ukuri."

Rwamagana izasura Interforce FC mu mukino wo kwishyura, uzaba tariki 27 Kamena kuri sitade ya Kicukiro ari naho Interforce FC. Ikipe izakomeza izahura na Sunrise FC bashaka ikipe izamukana igikombe mu cyiciro cya mbere.

Mbanza Joshua rutahizamu wa Rwamagana ari mu bakinnyi bakomeje kuyifasha muri uyu mwaka w'imikino

Abafana ba Rwamagana City bari barihebye uyu munsi bagarutse ku kibuga ibyishimo ari byose







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND