Mbanza Joshua wari wabeshyewe ko afite amakarita 3 y'umuhondo, intsinzi ya Rwamagana City yayituye As Muhanga n'umuyobozi w'intara y'Uburasirazuba.
Mbanza
Joshua ni rutahizamu wa Rwamagana City yatsinze Interforce FC ibitego 2-0 kuri
uyu wa kabiri, mu mukino ubanza wa 1/2 cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri.
Nyuma
y'uyu mukino, Mbanza Joshua wafunguye amazamu ku munota wa 37, yavuze ko
intsinzi ikipe ye ibonye ayituye As Muhanga yamubeshyeye ndetse n'umuyobozi
w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel ku uburyo yabafashije kugaragaza ukuri.
Yagize ati" Nishimiye kuba nitwaye neza muri uyu mukino. Ni umukino twari
twiteguye neza, ibintu byose biri ku murongo."
Rwamagana City nizamuka mu cyiciro cya mbere izajya ikinira ku kibuga cya Etoile de L'Est i Ngoma
Abajijwe
ku cyo avuga ku makarita byavugwaga ko yabonye, Joshua yabihakanye yivuye
inyuma. " Nta makarita atatu nabonye. Ibintu byabaye byanshenguye umutima kugera
aho numva nareka umupira, kubera akarengane nari mpuye nako. Abafana bari
baranyanze bavuga ko nariye amafaranga ya As Muhanga, gusa ukuri
kwaramenyekanye.
Intsinzi
nyituye As Muhanga n'ubuyobozi bw'akarere, na Guvereneri w'iburasirazuba Gasana Emmanuel kuburyo yadufashije gushyira hanze ukuri."
Rwamagana
izasura Interforce FC mu mukino wo kwishyura, uzaba tariki 27 Kamena kuri sitade
ya Kicukiro ari naho Interforce FC. Ikipe izakomeza izahura na Sunrise FC
bashaka ikipe izamukana igikombe mu cyiciro cya mbere.
Mbanza Joshua rutahizamu wa Rwamagana ari mu bakinnyi bakomeje kuyifasha muri uyu mwaka w'imikino
Abafana ba Rwamagana City bari barihebye uyu munsi bagarutse ku kibuga ibyishimo ari byose
TANGA IGITECYEREZO