Umushabitsi Huddah Monroe ntiyemeranywa n'abavuga ko abasore bo mu nsengero aribo bakwiriye gukundwa kuko kuri we asanga abatari abanyamasengesho ari bo akwiriye gukunda kuko baba bazi byinshi banamwigisha.
Huddah Monroe uherutse gutangaza ko yigeze gushakana mu gihe cy’imyaka
4 ubwo yari afite imyaka 19 n’umugabo w’imbata y’ibiyobyabwenge, mu butumwa
yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: ”Nigeze gushaka mu gihe kingana n’imyaka
4 ubwo nari mfite imyaka 19 ntabwo rero twari twarigeze tubyarana twaje gutandukana.”
Nyuma y’ibi yongeye kugira ati: ”N'abapasiteri, ibisambo n'abanyapolitike na bo ni uko. Nakwemera gushyingiranwa n’ibandi rinyotewe no kubona
ubutunzi kurusha umusore w’umunyamasengesho kuko igihe cyose umwirabura avuze ko atashyingiranwa n’indaya n'iyo ntangiriro yo kurangira kwe.”
Ashimangira ibi ati:”Indaya ziba zizi byinshi, bazakwigisha ubucakura bwose bw’imihanda utazi kandi n'uwo mukobwa w’umunyamasengesho atakwigisha”.
Huddah Monroe umunyamideli uri mu bakomeye muri Kenya atangaje ibi nyuma y’iminsi micye agaragaza ko ari mu rukundo na Juma Jux umuhanzi ukomoka
muri Tanzania.
Huddah Monroe avuga ko nta mukiranutsi ubaho
Asanga indaya hari byinshi ziba zizi zakwigisha umugabo kuruta abandi
Juma Jux na Huddah Monroe bamaze iminsi baca ibintu mu mashusho abagaragaza basomana byimbitse
TANGA IGITECYEREZO