Igikomangoma cya Wales, Charles n’umugore we Camilla Parker Bowles baraye i Kigali, bakaba bahageze mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena 2021 bitabiriye inama ya CHOGM.
Igikomangoma cya Wales, Charles n’umugore we Camilla Parker Bowles [Duchess of Cornwall] bageze i Kigali ahagana i saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’aho mu gitondo cy’uyu munsi byari byatangajwe ko barara bageze i Kigali kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).
We n’umugore we, bakigera i Kigali ahagana saa tatu z’ijoro, bakiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye na Omar Daair uhagarariye inyungu z’u Bwongereza mu Rwanda.
Mbere yo kwerekeza muri Hotel iri bubacumbikire, babanje kwakirirwa mu cyumba cyagenewe kwakiriramo abashyitsi b’abanyacyubahiro.
Prince Charles aje mu nama ya CHOGM ahagarariye umwamikazi Elisabeth II. Tariki 14 Werurwe 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Commonwealth, nibwo hatangajwe ko ariwe uzaza ahagarariye Umwamikazi ElisabethII mu nama ya CHOGM.
Niwe ukunze kwitabira ibikorwa byinshi binyuranye bya Comonwealth ahagarariye Umwamikazi Elisabeth II, aho ari nawe wamuhagarariye muri CHOGM zigera muri eshanu harimo iyo muri 1997 yabereye Edinburgh, muri 2007 yabereye muri Uganda, iya 2013 yabereye Sri Lanka, muri 2015 yabereye muri Malta ndetse n’iyo muri 2018 yabereye mu Bwongereza ari nayo iheruka dore ko iyagombaga kuba mu 2020 yasubitswe ubugira kabiri kubera icyorezo cya COVID-19.
TANGA IGITECYEREZO