RFL
Kigali

I Kigali hagiye kuzamurwa umuturirwa wa mbere usumba iyindi mu Rwanda uzaba wubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:22/06/2022 1:00
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa umuturirwa wa mbere usumba indi mu Mujyi wa Kigali. Uzaba ufite ibice by’ibiro, aho gukorera ubucuruzi, amacumbi n’ahahariwe hoteli.



Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Kamena 2022, ni bwo Umukuru w'Igihugu yatangije ku mugaragaro umushinga wo kubaka inyubako ya mbere igezweho kandi isumba izindi zose mu gihugu. Iyo nyubako izaba ihuriro mpuzamahanga ry’ibikorwa by’urwego rw’imari n’ubucuruzi, yiswe 'Kigali International Finance and Business Square (KIFBS)' ikaba igiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge, ahasanzwe hamenyerewe nk’izingiro ry’ubucuruzi na serivisi z’imari n'ibindi binyuranye.

Ni umuturirwa ugiye kubakwa mu buryo butangiza ibidukikije kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Izaba ifite ibyiciro bibiri, aho igice cy’amagorofa 24 kizagenerwa gukoreshwa nk’ibiro naho ikindi gice kigizwe na hoteli n’amacumbi kizaba gifite amagorofa 20.

Ni yo nyubako igiye kugira amagorofa menshi mu Rwanda, kuko iyari ifite menshi kuri ubu mu Mujyi wa Kigali yagezaga kuri 20 gusa. Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka uwo muturirwa ugizwe n’inyubako ebyiri zijya gusa (Twin Towers) uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo 'Equity Group Holdings Plc' ari nacyo gifite Equity Bank, aho uzasozwa mu mezi 24 utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 102 (miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika).

Iyo nyubako yitezweho kuzaba imwe mu zigize ibyiza nyaburanga by’Umujyi wa Kigali, cyane ko igiye kwiyongera mu gice cyiganjemo n’indi miturirwa itatse umujyi wa Kigali. Izubakwa mu kibanza kiri hagati y’umuturirwa wa Kigali City Hall, uwa ECOBANK, Makuza Peace Plaza na Ubumwe Grand Hotel.

Umuyobozi wa Equity Group Holdings, Dr. James Mwangi, yagize ati: “Turizera ko iyi nyubako iri mu bizakurura banki z’ishoramari, ibigo by’imari, ibiro by’Ibigo byo mu Karere k’Afurika no hanze yayo. Twatangiye urugendo, mwifatanye natwe. Turizera ko mu mezi 24, tuzaba twarangije iyi nyubako kandi dushobora kuzagira ibindi birori nk’ibi".

Perezida KAGAME yashimiye 'Equity Group Holdings Plc' n’abandi bafatanyabikorwa, mu guteza imbere urwego rw’imari bakomeje kubaka ibikorwa remezo nk’icyo gikorwa cy’agatangaza gitangiye muri Kigali.

Yagize ati: “Uyu mushinga urebana n’ahazaza h’abaturage bacu kandi umutungo w’agaciro dufite ni bo. Mu myaka myinshi ishize, twatangije ubufatanye bufatika bwagize uruhare mu iterambere ryacu. Ndibwira ko bizaba kimwe kuri Kigali International Finance and Business Square”.


Umukuru w’Igihugu yakomeje asobanura ko Leta y’u Rwanda iteka ihamiriza abafatanyabikorwa bayo mu iterambere ko iharanira kuba umufatanyabikorwa wizewe. Yavuze ko Leta izaharanira ko buri dolari rishorwa mu Gihugu rigomba kubyara inyungu.

Perezida KAGAME kandi yahishuye ko yishimiye amahirwe yagize yo kuba umwe mu batanze ibitekerezo mu guhanga inyubako z’uwo muturirwa, atebya agira ati: “Nimubona inyubako mbi mu Mujyi, muzamenye ko iyo nta ruhare nayigizeho".

Iyo nyubako izubakwa ku buryo buramba, ikaba yitezweho kuba ihuriro mpuzamahanga ry’ubucuruzi n’imari mu Mujyi wa Kigali. Ni inyubako kandi izaba igaragaza urugero rwiza rw’inyubako ziteye amabengeza, zishobora kuva mu bikoresho by’ubwubatsi by’imbere mu Gihugu. Iyo nyubako izaba ifite umwanya munini ukora ku muhanda wahariwe kuruhukirwamo n’Abanyakigali (Imbuga City Walk) aho abahanga mu guhanga inyubako bakoze igishushanyombonera cyinjiza iyo mbuga mu bizafasha abakorera cyangwa ababa muri iyo nyubako kuryoherwa n’ibikorwa byo muri ako gace kagenewe kuruhuka.

Iyi nyubako izaba isumba izindi izaba yubatse mu buryo bubungabunga ibiduk

Abo bahanga bavuga ko iyo nyubako ari yo ya mbere mu Rwanda izaba ifite ikirango cy’ubuziranenge mu bijyanye no kubungabunga ingufu n’ibidukikije gitangwa n’Ihuriro (LEED). Guhabwa icyo kirango byashingiye kuba yarateguriwe ikibanza kiri ahantu hakwiriye, kuba idashobora kwangizwa n’amazi, kuba ifite ikirere kibika ingufu, ibikoresho by’ubwubatsi bikomeye kandi bigezweho, imbere hafite uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, uburyo yahanzwemo bwihariye, ndetse ikaba izanifashishwa nk’urugero rw’inyubako zikenewe mu mijyi.


Ubutaka bugiye kubakwaho iyi nyubako 

Ikigo Equity cyatangiye gukora mu rwego rw’imari kuva mu myaka 30 ishize kiri ku mwanya wa 66 muri Kenya, none ubu nicyo cya mbere mu bigo by’imari bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati kuko gifite umutungo usaga miliyari 13 z’amadolari y’Amerika n’abakiliya basaga miliyoni 17.


Src: Imvaho Nshya











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND