Indirimbo ya Kizz Daniel na Tekno utegerejwe mu Rwanda niyo iyoboye izindi ku rutonde rw’indirimbo 50 zikunzwe cyane muri Nigeria, umwanya imazeho ibyumweru 6.
Hagendewe ku bipimo biheruka
kwegeranywa kuburyo indirimbo ziri gucurangwa kuri radiyo, kurebwa kuri televiziyo,
gucuruzwa ku mbuga zicururizwaho umuziki ‘Buga iracyayoboye. Iyi ndirimbo ikaba yarageze
hanze kuwa 04 Gicurasi 2022, bivuze ko kuva yajya hanze ntayirayihiga mu gihugu cya
Nigeria.
Iyi ndirimbo ikaba yihariye
1.5% byo gucuruzwa cyane muri 50 zihiga izindi bingana na miliyoni 6.52, naho
kuri radio ikagira miliyoni 49.9 bingana na 16.7%, uretse ko kuri radiyo atariyo
iyoboye iri ku mwanya wa 5.
Mu bipimo kandi byegeranijwe kuva
umwaka wa 2022 watangira mu ndirimbo zumviswe zikanacuruza cyane ku butaka bwa
Nigeria, iri ku mwanya wa gatatu kuri radiyo gukinwa, no kumvwa ku mwanya wa 38
ibi bishyira ku mwanya wa 10 muzaciye ibintu kuva umwaka watangira muri
Nigeria.
Yaciye kandi agahigo mu
ndirimbo zose ko kumara ibyumweru bitandatu ntayindi ikoraho muzikomeje
kwiharira imitima ya benshi, hashingiwe ku mibare y’ibifatika mu ikoranabuhanga igakurikirwa
na “Kwatu The Traveller” ya Black Sheriff kimwe na “Baddest Boy” ya Skiibii na
Davido zamazeho ibyumweru 5.
Tekno utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Choplife
Kizz Daniel uri mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria
KANDA HANO UREBE UNUMVE 'BUGA' YA KIZZ DANIEL NA TEKNO
TANGA IGITECYEREZO