Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka, yahishuye ko agatotsi kamutwaye agakora impanuka y’imodoka yashoboraga gutwara ubuzima bwe ariko Imana ikinga ukuboko.
Iyi
mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ubwo uyu
mugabo yari atashye avuye gutegura imwe mu mihanda izakoreshwa mu gihe cya
CHOGM2022.
Mu
butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Sadate yavuze ko yarimo ataha mu
masaha ya saa cyenda z’urukerera, agatotsi karamufata yikanga yarenze umuhanda akora
impanuka.
Yagize
ati "Mu ijoro ryacyeye ahagana saa cyenda n’igice ubwo nari mvuye mu
mirimo yo gutegura imihanda izakoreshwa nka déviation mu gihe cy’Inama ya
#CHOGM2022, agatotsi kantwaye imodoka nari ntwaye irenga umuhanda gusa meze
neza, nshimiye umugabo witwa Shema Joshua wanyitayeho akanamfasha."
"Uyu
mugabo tutari tuziranye n’abo bari kumwe banyeretse ko tugifite abantu bafite
ubumuntu, njyewe n’Umuryango wanjye turamushimiye cyane n’uwaba amuzi
amudushimirire kuko n’Imfura cyane. Ntacyo nabaye kandi n’imodoka nayo ntabwo
yangiritse cyane tuvuye kuyikura ahabereye ikibazo."
Abantu
batandukanye bavuze kuri ubu butumwa bamwihanganishije ariko bamugira inama
y’uko mu gihe yajya yumva atameze neza ko yajya yirinda gutwara imodoka.
Munyakazi
Sadate yamenyekanye ubwo yari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports muri 2019, yaje
kuva ku buyobozi bw’iyi kipe muri Nzeri 2020, gusa ni umugabo ukunda Siporo
ndetse unaharanira iterambere ryayo udahwema gutanga ibitekerezo byatuma siporo
nyarwanda ijya ku rundi rwego, akaba akunda by’umwihariko Rayon Sports.
Nyuma
yo gukora impanuka Sadate Munyakazi yatangaje ko ameze neza nta kibazo afite.
Sadate Munyakazi yakoze impanuka y'imodoka Imana ikinga ukuboko
Sadate Munyakazi yabaye perezida wa Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO