Leta y’u Bwongereza yagaragaje ko yababajwe bikomeye no kuba Urukiko ruharanira Uburenganzira bwa Muntu ruhuriweho n’ibihugu by’u Burayi (ECHR) rwaritambitse gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro, kugira ngo habanze kugenzurwa niba bujuje ibisabwa ngo bahabwe ubuhungiro binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Dominic Raab yagarutse kuri gahunda yo kugabanyiriza ububasha
urwo rukiko rufite ku Bwongereza, ubwo yasobanuraga ko ibyo rwakoze rwitambika
gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ku munota wa nyuma “bidakwiriye”.
Raab yavuze ko iyo gahunda rwabogamiye yashyizweho na Leta
mu rwego rwo guhangana n’uruhererekane rw’ubucuruzi bw’abantu rutemewe rwavutse
mu nzira abimukira banyuramo, ndetse no guhagarika imfu za hato na hato
z’abimukira barohama mu mazi y’ahitwa Channel.
U Bwongereza bwemeye ko urwo rukiko ruhagarika iyo ndege kuko
bwemera ububasha bwarwo ku rwego runaka, bikaba binavugwa ko hatagize igikorwa
rushobora kongera igihe rwatanze cyo kuba rwasuzumye ibirego by’abimukira
kikava ku mezi atatu kikaba gishobora kurenga n’umwaka wose.
Nyamara urwo rukiko rwafashe icyemezo gitunguranye mu gihe
inkiko zo mu Bwongereza zose zari zamaze kwemeza ko Igihugu nta tegeko
cyirengagije, mu gukora uyu mushinga uzagira uruhare mu kugabanya igihombo
cy’amamiliyari y’imisoro y’Abongereza.
Raab yabwiye ikinyamakuru Sky News ati: “Ntekereza ko kuba
inkiko zirenga eshatu z’imbere zaratesheje agaciro ibyo birego, bitari bikwiye
ko urukiko rw’i Strasbuorg rwitambika nk’uko rwabigenje ku munota wa nyuma.”
Yavuze ko Leta y’u Bwongereza igomba kubahiriza amasezerano ku
burenganzira bwa muntu yatumye urwo rukiko rushingwa, ariko ububasha bwarwo bwo
kwivanga mu masezerano y’igihugu n’ikindi ngo ntibikubiye mu byo rushinzwe.
Ihagarikwa ritunguranye ry’urugendo rw’indege yagombaga kuzana
ikiciro cya mbere cy’abimukira, ryabaye habura igihe gito cyane ngo iyi ndege
yogoge ibicu igana mu rw’Imisozi igihumbi aho yagombaga kuhagera mu gitondo cyo
ku wa 15 Kamena 2022 ari ku wa Gatatu. Ku ikubitiro yari ihagurukanye abimukira
barindwi mu kiciro kibanza, abandi bakaba bari kuza mu byiciro bikurikiraho
nyuma y’igihe runaka.
Src: Invaho Nshya
TANGA IGITECYEREZO