RFL
Kigali

Diamond Diva ukorera umuziki mu Bushinwa yaje mu Rwanda gukorana indirimbo n’abahanzi batatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2022 20:00
0


Umuhanzikazi Gatete Collette uzwi nka Diamond Diva mu muziki, yaje mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari ishize atangiriye urugendo rw’umuziki we mu gihugu cy’u Bushinwa.



Uyu mukobwa yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.

Diamond yageze ku kibuga yakirwa n’abarimo Dj Bisoso usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, umaze igihe kinini mu bavanga umuziki.

Yabwiye INYARWANDA ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko agenzwa no kwagura umuziki we.

Ati “Ngarutse muri gahunda zitandukanye, gusura inshuti, gusura umuryango, gusura abafana mfite na gahunda nyinshi zijyanye n’umuziki. Abahanzi bamwe na bamwe tugomba gukorana indirimbo. Mfite byinshi byo gukora.”

Uyu mukobwa akorera umuziki mu Ntara y’Amajyepfo y’u Bushinwa. Yavuze ko agarutse mu Rwanda hashize imyaka ibiri, kandi ko amaze gusohora indirimbo 10, zirimo umunani zifite amashusho n’izindi ebyiri za ‘Audio’. 

Diamond yavuze ko hari abahanzi batatu bo mu Rwanda bagomba gukorana indirimbo. Ati “Barahari bantegereje, dutegereje gukorana indirimbo zitandukanye. Bagera kuri batatu, abahanzi bakomeye mu Rwanda barantegereje. Tugiye gukora ku mishinga migari bizabashimisha (abafana).”

Uyu mukobwa yavuze ko atahita atangaza abo bahanzi ‘kuko ari uruhisho mfitiye abanyarwanda’. Yasabye gushyigikirwa, avuga ko atazatenguha abakunzi be.

Diamond Diva kuva mu 2020 yatangiye kwigaragaza ku isoko ry’umuziki. Avuga ko umuziki we utahise ufata nk’uko yabishakaga, ari nayo mpamvu ‘nafashe icyemezo cyo kuza mu gihugu (Rwanda) kugira ngo mbashe kubegereza umuziki wanjye’.


Diamond uzwi mu ndirimbo nka ‘Spice’ yavuze ko aje gukorana indirimbo n’abahanzi batatu yirinda gutangaza amazina yabo


Diva avuga ko gukorera umuziki mu Bushinwa ari kimwe mu byatumye adahita amenyekana mu Rwanda 

Diva yavuze ko uretse kuba agenzwa n’umuziki, agomba gusura inshuti n’abavandimwe 


Imyaka ibiri yashize Diva akorera umuziki mu Bushinwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SPRAY THE LOVE’ YA D. DIVA

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NISHIKE’ YA DIAMOND DIVA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND