RFL
Kigali

Irushanwa rya 20 Km de Bugesera ryagarutse mu isura nshya nyuma y'imyaka 2 ridakinwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/06/2022 18:14
0


Isiganwa ku maguru rizwi nka 20 KM de Bugesera ryongeye kugaruka nyuma y'imyaka ibiri ridakinwa.



Kubera COVID-19 yari yahagaritse imikino itandukanye, 20 KM de Bugesera nayo yari yagendeyemo aho imyaka ibiri ishize 2021 na 2020 iri rushanwa ritabashije kuba. 

Kuri ubu iri siganwa rigiye kugaruka rikinwa ku nshuro ya 5 kuko 2016 ari bwo ryabaye ku nshuro ya mbere. 20 Km de Bugesera ni isiganwa riranga umuco w'Akarere ka Bugesera kuko uko imyaka yagiye itambuka ariko hagiye hajyamo indi mikino nko gusiganwa ku magare, mu bato n'abakuru, ndetse no kwiruka abantu bishimisha (Run for fun).

Mayor wa Bugesera nawe yari yitabiriye ikiganiro aho yanavuze ko iri rushanwa rifasha Akarere kumenyekana ndetse no guhigura imwe mu mihigo baba barahize

Kuri iyi nshuro 20 KM de Bugesera izaba tariki 3 Nyakanga 2022 ikazabanzirizwa n'umuganda rusange ndetse n'ibindi bikorwa bizaba bitegura umunsi wo Kwibohora uzaba tariki 4 Nyakanga. 

Serge Gasore umwe mu bategura iri siganwa yabwiye itangazamakuru ko imyitego igeze kure ndetse abantu batangiye kwiyandikisha. Yagize ati: "Twavuga ko imyiteguro tuyigeze kure ku mpande zose. Hashize ibyumweru 2 abantu batangiye kwiyandikisha, ariko tumaze kubona abantu basaga 1000 bemeje ko bazitabura iri siganwa.

Hari uburyo buri kuri murandasi, abantu banyuraho biyandikisha, ndetse ubu muri buri mudugudu wa Bugesera turi gushyiraho aho abaturage bazajya biyandikishiriza."

Gasore Serge asobanurira itangazamakuru aho imyiteguro ya 20 KM de Bugesera igeze

Gasore yakomeje avuga ko hari abantu bo hanze y'u Rwanda nabo basabye kwitabira iri rushanwa. "Hari n'abantu bo hanze y'u Rwanda bari kudusaba kwitabira iri siganwa kandi ntitwabaheza. Gusa kuko ritaraba mpuzamahanga umuntu wo hanze ubishaka ariyandikisha ubundi akazitabira irushanwa ariko akimenya kuri buri kimwe."

Iri siganwa kandi nta n'umwe ryaheje kuko hazaberamo n'isiganwa ry'abafite ubumuga bagendera mu tugare, bazasiganwa intera ya Kirometero 2.

Muri 20 Km de Bugesera abagore nabo barigaragaza bagasiganwa bakoreresheje amagare asanzwe

Abafite ubumuga nabo ntibahezwaMu bakinnyi bakuru hakoreshwa amagare gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND