Umuhanzi Ruhumuriza James [King James] uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe yashyize kuri Youtube indirimbo zigize album ye yise "Ubushobozi."
Iyi album yari imaze hafi amezi
atandatu icururizwa ku rubuga Zanatalent.com yashinze, aho bivugwa ko
yasaruyemo agera kuri Miliyoni 66 Frw.
Ubu, yafashe icyemezo cyo kuyishyira
kuri Youtube nyuma y’igihe kinini abisabwa n’abantu bashaka kuyumva kuri uru
rubuga rworohereza benshi ubuzima.
King James aherutse kubwira
INYARWANDA ko Album yayise ‘Ubushobozi’ mu kumvikanisha imbaraga z’urukundo mu
buzima bwa buri munsi; n’urukundo umubyeyi agirira umwana we nk'uko byumvikana
mu ndirimbo ‘Ubushobozi’.
Album ye iriho indirimbo 'Ejo',
'Ubanguke', 'Ubushobozi' yitiriye Album, 'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe
namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima', 'Nyabugogo' na ‘Reka gukurura'.
Hari kandi 'Nyishyura nishyuke',
'Ikiniga', 'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg, 'Hinduka'
ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.
King James asobanura ko yashyize Bull
Dogg kuri iyi Album, kubera ko ari umuraperi mwiza akundira imyandikire.
Akavuga ko yifashishije Israel
Mbonyi kuri iyi Album kubera ko ari inshuti ye kandi ko kuri buri Album ye
ashyiraho indirimbo ihimbaza Imana. Ati “Mu gukora iyi Album namusabye ko
twakorana rero, arabyemera.”
Mu ndirimbo 'Nyabugogo' yaririmbye ku
muntu wavuye mu cyaro akajya i Kigali akaruhukira Nyabugogo, ubuzima
bukamucanga, akamburwa.
Bitewe n'ubuzima abamo, arahirira kutazasubira iwabo mu cyaro, akavuga ko kuba muri Kigali atari imikino. Avuga ko buri wese wanyuze i Nyabugogo afite inkuru ye yo kubara.
Mu ndirimbo 'Ikiniga' aririmba avuga
ko urukundo ari urw'abantu babiri, ko iyo hagize undi wa gatatu urujyamo
bidakunda. Aririmba ku rukundo rw'umusore ukundana n'umukobwa ariko adashaka ko
bimenyekana, ibintu bimutera ikiniga cyo kwibaza impamvu uyu mukobwa adashaka ko bivugwa.
'Habe na Namba' aririmba ku musore
wemeranya n'umukobwa gutandukana ntawe urababaza undi. Bibutsanya ko bahanye
imbabazi, bakosoranye ariko urukundo rwabo rwanga gushinga imizi kugeza ubwo
babana badahuje namba. Ati "Twemere ko tudahuje namba."
'Nyishyura Nishyuke' uyu muhanzi
aririmba ku muntu wishyuza uwo yagurije amubwira ko bidatinze azaba yamusubije
amafaranga ye, ariko bigatinda.
Mu ndirimbo 'Reka gukurura' aririmba
agira inama abantu kwirinda 'iyo menya', guharanira kubana neza n'abantu, guca
bugufi. Avugamo ko 'ibirenge byijuse bikandagira mu buki'.
'Pinene' ku musore washidukiye umukobwa
bahuriye muri Arena ariko bikarangira akunze inshuti ye. Iyi ndirimbo
yayikoranye n'umuraperi Bull Dogg.
'Ubushobozi' yitiriye album: Aririmba
ku mubyeyi uterwa ishema n'umwana we, uharanira kumutoza kuvamo umuntu
nyamuntu. Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana we yamuhaye igisobanuro cya nyacyo cyo
kubaho. Akavuga ko azaharanira kumutoza ubugwaneza.
Mu ndirimbo 'Hinduka' yubakiye ku
musore/umukobwa ubwira umukunzi we kutamupfusha ubusa mu gihe bari kumwe kuko
baramutse batandukanye ashobora kuzabaho yicuza. Ati “Hinduka nyigukunda."
'Inshuti Magara' yayikoranye na
Israel Mbonyi. Ni indirimbo ihimbaza Imana, igaruka ku mukirisitu ufitanye
amateka akomeye n'Imana rurema yemeye.
'Uhari udahari' aririmba ku muntu
ujya mu rukundo ariko atazi icyo ashaka, bigatuma umukunzi we amwinubira
akamubwira gufata igihe cyo kongera kubitekerezaho.
'Nzakuguma iruhande' avuga ko iyi
ndirimbo ifite inkuru yihariye. Aririmba ko mu 1991 yahuye n'umukobwa
barakundana ariko mu 1994 baza gutandukana kubera amatage.
Nyuma baje guhura bararushinga,
ndetse ahamya ko n'ubu agikomeje kumukunda. Ariko aba bombi bageze
baratandukana, ku buryo muri we aba atekereza ko abana bakumbuye kubabona bari
kumwe.
'Uyu mutima' yakozwe na Producer
MadeBeats. Ni umusore ubwira umukunzi we ko amukunda kurusha abandi bose ku
Isi. Akamubwira ko impano ikomeye yamuhaye' iruta izindi mu buzima bwe, ari
umutima yamweguriye. Ni indirimbo ibyinitse.
King James yashyize ku rubuga rwa Youtube album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’
Israel Mbonyi na King James bakoranye ndirimbo ‘Inshuti magara’
Bull Dogg ni we muraperi rukumbi
wumvikana kuri iyi album ya King James
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UYU MUTIMA’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ZAKUGUMA IRUHANDE’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UHARI UDAHARI’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INSHUTI MAGARA’ NA ISRAEL MBONYI
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘HINDUKA’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UBUSHOBOZI’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘PINENE’YA KING JAMES NA BULL DOGG
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘REKA GUKURURA’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NYISHYURA NISHYURE’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘HABE NAMBA’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NYABUGOGO’
TANGA IGITECYEREZO