Kigali

Ni njye uzi ukuri! Bimwe mu byo Adil yasabye ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo yongere amasezerano

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/06/2022 16:31
1


Umunya-Maroc utoza ikipe ya APR FC wanahiriwe cyane n’imyaka itatu ayimazemo, Mohamed Adil Erradi iminsi asigaje irabarirwa ku ntoki amasezerano yari afitanye n’iyi kipe akarangira, birashoboka ko yakwerekeza ahandi cyangwa akongera amasezerano muri APR FC, gusa hari ibyo yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo afate umwanzuro.



Adil Mohamed yaraye yegukanye igikombe cya gatatu cya shampiyona mu myaka itatu amaze muri APR FC, niwe mutoza uciye agahigo ko kwegukana ibikombe bitatu yikurikiranya muri shampiyona y’u Rwanda, ntabwo ari ibyo gusa kuko uyu mutoza yanashyizeho agahigo ko kumara imikino 50 adatsinzwe muri shampiyona, ni wa mbere wabikoze muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu myaka itatu Adil amaze atoza APR FC, ntabwo yigeze ayigeza kure mu mikino Nyafurika kuko yasezerewe na Gormahia rugikubita muri Champions League mu mwaka we wa mbere, umwaka wakurikiyeho muri champions League yasezerewe na Etoile du Sahel yerekeza muri Confederations Cup nabwo isezererwa na Berkane yo muri Maroc.

Mu minsi ishize byaravuzwe cyane ko Adil ari mu biganiro na Simba SC yo muri Tanzania, kugira ngo ayibere umutoza mukuru, ndetse hari n’andi makuru yavuzwe ko amakipe yo mu barabu ndetse no muri Aziya amwifuza.

Agaruka ku hazaza he, Adil aherutse kuvuga ko ari ibanga kandi ari we wenyine uzi ukuri, agaragaza abantu 3 bazagira uruhare kugira ngo yongere amasezerano muri iyi kipe amazemo imyaka 3.

Yagize ati”ibyavuzwe ni byinshi gusa ninjye njyenyine uzi ukuri, ni ibanga ryanjye. Ubu ndi umutoza wa APR FC ndi gusoza amasezerano yanjye, ibindi ni ibanga. Abantu batatu barimo Lt Gen. Mubarakh Muganga, Gen. Kabarebe na Gen. Kazura nibo bafite kugena ahazaza hanjie muri APR FC”.

Ni iki Adil yasabye ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo yongere amasezerano?

Adil Mohamed afite umurava n’ubushake bwo gukomeza gutoza APR FC indi myaka, gusa amakuru agera kuri Inyarwanda avuga ko kugira ngo akomeze ikipe ye ibashe guhangana mu marushanwa nyafurika bitari mu Rwanda gusa yasabye ubuyobozi ko yagurirwa abakinnyi b’abanyamahanga kandi bashoboye, ubundi bakamubaza umusaruro.

Adil yavuze ko ibi bidakunze konger amasezerano muri APR FC byaba bifite amahirwe macye cyane kuko icyo abafana n’abakunzi ba APR FC bifuza kuri ubu ari ukubona ikipe yabo yitwara neza ku ruhando mpuzamahanga nk’andi makipe akomeye yo mu karere.

Umutoza Adil Mohamed ashobora gutandukana na APR FC igihe cyose itakubahiriza ibyo yayisabye

Adil yaciye agahigo ko kumara imikino 50 adatsinzwe muri shampiyona y'u Rwanda

Adil amaze gufasha APR FC kwegukana ibikombe 3 bya shampiyona y'u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izabayo donath 2 years ago
    Ariko byari bikwiye pé ko apr wenda yagura wenda nka abakinnyi 3 gusa babanyamahanga natwe abafana tukanezerwa buringihe niturenga umutaru burakwiye ali afite ukuri ubuyobozi bwa apr ni bubitekereseho kandi murakoze.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND