Umubyinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver, yifatanyije n’abana babarizwa mu kigo Root Foundation mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, abaha ibikoresho by’ishuri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane
tariki 16 Kamena 2022, ni bwo uyu mukobwa usanzwe ubarizwa mu Bwongereza yasuye iki
kigo ari kumwe n’inshuti ye akaba n’umujyanama, Mimi.
Iki kigo yasuye giherereye mu Karere
ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu. Ni mu birometero bicye uvuye
kuri Gare ya Batsinda.
Sherrie Silver yabwiye INYARWANDA ko
mu gihe Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, ari
inshingano za Leta gukomeza n'abafanyabikorwa kwita ku bana ‘kuko ari bayobozi b’ejo hazaza’.
Avuga ko kubashyigikira no kubatera
imbaraga ‘byatuma bavamo abo bashaka kuzaba mu gihe kiri imbere’.
Uyu mukobwa yavuze ko intego yihaye
ari ugukangurira buri wese guharanira ko umwana wese ajya mu ishuri kandi nta
mwana ukwiye kuba akicwa n’inzara. Ati “Ubuzima bwanjye nabuhariye iyi gahunda.”
Sherrie yavuze ko gutoza abana
kubyina byatanze umusaruro, kuko hari abamaze kujya kubyina muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ahandi. Avuga ko ‘kubyina bizanira
amahirwe adasanzwe abana’.
Yavuze uko abantu bashishikariza
abana kwiga, bakwiye no kubashishikariza gukuza impano zabo.
Sherrie Silver yavuze ko ari ubwa
mbere yari asuye Root Foundation. Aho yatanze ibikoresho by’ishuri ku bana
babarizwa muri uyu muryango mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi
mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika.
Uyu mukobwa yatanze ibikoresho birimo
amakayi, amakaramu, ibikoresho byifashishwa mu gushushanya mu kayi, ‘Calculatrice;
icupa ryo gutwaramo amazi, imipira yo kwambara n’ibindi.
Umwe mu bana bahawe ibikoresho na
Sherrie Silver witwa Masengesho Naomie, yabwiye INYARWANDA ko ibi bikoresho
bigiye kumufasha gusubiramo neza amasomo ye.
Ati “Bigiye gutuma menya ko nkwiye
kongera nkasubiramo ibyo nize kugira ngo bibashe kumfasha gutsinda icya Leta
neza. Kandi bikanatuma menya ko ibyabaye byose abantu bakituzirikana nk’abana b’abanyafurika.”
Uyu mukobwa avuga ko umunsi w’umwana w’umunyafurika
umwibutsa ko ‘hari intwari zabashije kwitangira u Rwanda kugira ngo twese tube
turiho ubu ngubu’
Masengesho w’imyaka 12, yavuze ko
atari asanzwe azi Sherrie Silver. Akavuga ko ashaka gutera ikirenge mu cye,
nawe akaba umubyinnyi mpuzamahanga.
Umuryango Root Foundations watangiye
ufasha abana bo ku muhanda kubona aho kuba bakava mu buzima bwo mu muhanda, unafasha abana batishoboye.
Kuva mu 2021, uyu muryango watangije gahunda yo guhugura urubyiruko mu mirimo itandukanye ubafasha kwiteza imbere.
Gufasha ababyeyi b’abo bana kwihugura mu myuga itandukanye kugira ngo babashe
gufasha imiryango yabo.
Hari kandi gahunda yo gufasha urubyiruko
gukuza impano zabo. Ndetse mu minsi ya vuba hazatangizwa ubukangurambaga bwo
kumenya uburenganzira bw’umwana.
Umuyobozi Mukuru wa Root Foundations,
Nsekonziza Miriam, yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cy’imyaka 10 ishize iki kigo
gishinzwe, bishimira ibikorwa bamaze gukora biteza imbere urubyiruko n’abavuye
ku muhanda.
Avuga ko iki kigo cyimaze gucamo
abana benshi bagera ku 1500. Akavuga ko mu gihe cya ‘weekend’ baba bafite
nibura abana 300 bigishwa gukuza impano zabo, no kubafasha gutekereza ku hazaza
habo.
Nsekonziza avuga ko kuba hari abana
banyura mu bigo nk’ibi ariko nyuma bagasubira mu muhanda ahanini bituruka ku
bibazo by’umuryango avakumo biba bitaracitse.
Ati “Icyo turi gukora ubu ngubu ni
gahunda yo kuganira nabo n’ubujyanama kugira ngo uganire nawe umenye ibibazo mu
buryo bwimbitse. Kuko hari igihe umuzana hano akakubwira amazina ugasanga nta n’ubwo
yakubwije ukuri.”
Uyu muyobozi yavuze ko bishimiye
gusurwa na Sherrie Silver. Avuga ko hari imikoranire mishya bari kugirana
igamije guteza imbere impano z’aba bana.
Yavuze ko muri iki kigo bagihura n’imbogamizi
nyinshi zirimo nko kutabona amakuru ahagije mu gutegura gahunda zifatika zo
gufasha aba bana. Ni ikibazo cy’amikoro atuma batabasha kwishyurira amafaranga
y’ishuri buri mwana.
Byari ibyishimo kuri Sherrie Silver ubwo yari kumwe n'aba bana babyina indirimbo zitandukanye
Sherrie yatanze ibikoresho by'ishuri birimo amakayi, amakaramu n'ibindi bizafasha benshi kwitegura neza ikizamini cya Leta
Itorero ry'iki kigo ryaririmbye nyinshi mu ndirimbo za Kinyarwanda risusurutsa benshi
Sherrie Silver n'umujyanama we Mimi bifatanyije
n'aba bana babarizwa muri Root Foundations kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga
w'Umwana w'Umunyafurika
Bamwe mu bana bahawe ibikoresho, baravuga ko bigiye kubafasha kwiteguza neza ikizamini cya Leta no gusubiramo amasomo yabo
Sherrie yavuze ko ari ubwa mbere yari asuye iki kigo.....
Sherrie Silver ari mu Rwanda aho yitabiriye inama CHOGM izatangira kuva ku wa 20-25 Kamena 2022
Umubyinnyi Sherrie Silver aganira n’Umuyobozi
Mukuru wa Root Foundations, Nsekonziza Miriam
Uyu muryango usanzwe ufasha abana baturuka mu miryango itishoboye ukorera mu Murenge wa Kinyinya
SHERRIE SILVER YABYINIYE ABANA B'I KAGUGU ANABAHA INKUNGA
AMAFOTO: Rwigema Freddy
TANGA IGITECYEREZO