RFL
Kigali

Sherrie Silver yatanze ibikoresho by’ishuri ku bana babarizwa muri Root Foundations-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2022 15:14
0


Umubyinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver, yifatanyije n’abana babarizwa mu kigo Root Foundation mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, abaha ibikoresho by’ishuri.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ni bwo uyu mukobwa usanzwe ubarizwa mu Bwongereza yasuye iki kigo ari kumwe n’inshuti ye akaba n’umujyanama, Mimi.

Iki kigo yasuye giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu. Ni mu birometero bicye uvuye kuri Gare ya Batsinda.

Sherrie Silver yabwiye INYARWANDA ko mu gihe Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, ari inshingano za Leta gukomeza n'abafanyabikorwa kwita ku bana ‘kuko ari bayobozi b’ejo hazaza’.

Avuga ko kubashyigikira no kubatera imbaraga ‘byatuma bavamo abo bashaka kuzaba mu gihe kiri imbere’.

Uyu mukobwa yavuze ko intego yihaye ari ugukangurira buri wese guharanira ko umwana wese ajya mu ishuri kandi nta mwana ukwiye kuba akicwa n’inzara. Ati “Ubuzima bwanjye nabuhariye iyi gahunda.”

Sherrie yavuze ko gutoza abana kubyina byatanze umusaruro, kuko hari abamaze kujya kubyina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ahandi. Avuga ko ‘kubyina bizanira amahirwe adasanzwe abana’.

Yavuze uko abantu bashishikariza abana kwiga, bakwiye no kubashishikariza gukuza impano zabo.

Sherrie Silver yavuze ko ari ubwa mbere yari asuye Root Foundation. Aho yatanze ibikoresho by’ishuri ku bana babarizwa muri uyu muryango mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika.

Uyu mukobwa yatanze ibikoresho birimo amakayi, amakaramu, ibikoresho byifashishwa mu gushushanya mu kayi, ‘Calculatrice; icupa ryo gutwaramo amazi, imipira yo kwambara n’ibindi.

Umwe mu bana bahawe ibikoresho na Sherrie Silver witwa Masengesho Naomie, yabwiye INYARWANDA ko ibi bikoresho bigiye kumufasha gusubiramo neza amasomo ye.

Ati “Bigiye gutuma menya ko nkwiye kongera nkasubiramo ibyo nize kugira ngo bibashe kumfasha gutsinda icya Leta neza. Kandi bikanatuma menya ko ibyabaye byose abantu bakituzirikana nk’abana b’abanyafurika.”

Uyu mukobwa avuga ko umunsi w’umwana w’umunyafurika umwibutsa ko ‘hari intwari zabashije kwitangira u Rwanda kugira ngo twese tube turiho ubu ngubu’

Masengesho w’imyaka 12, yavuze ko atari asanzwe azi Sherrie Silver. Akavuga ko ashaka gutera ikirenge mu cye, nawe akaba umubyinnyi mpuzamahanga.

Umuryango Root Foundations watangiye ufasha abana bo ku muhanda kubona aho kuba bakava mu buzima bwo mu muhanda, unafasha abana batishoboye.

Kuva mu 2021, uyu muryango watangije gahunda yo guhugura urubyiruko mu mirimo itandukanye ubafasha kwiteza imbere. 

Gufasha ababyeyi b’abo bana kwihugura mu myuga itandukanye kugira ngo babashe gufasha imiryango yabo.

Hari kandi gahunda yo gufasha urubyiruko gukuza impano zabo. Ndetse mu minsi ya vuba hazatangizwa ubukangurambaga bwo kumenya uburenganzira bw’umwana.

Umuyobozi Mukuru wa Root Foundations, Nsekonziza Miriam, yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cy’imyaka 10 ishize iki kigo gishinzwe, bishimira ibikorwa bamaze gukora biteza imbere urubyiruko n’abavuye ku muhanda.

Avuga ko iki kigo cyimaze gucamo abana benshi bagera ku 1500. Akavuga ko mu gihe cya ‘weekend’ baba bafite nibura abana 300 bigishwa gukuza impano zabo, no kubafasha gutekereza ku hazaza habo.

Nsekonziza avuga ko kuba hari abana banyura mu bigo nk’ibi ariko nyuma bagasubira mu muhanda ahanini bituruka ku bibazo by’umuryango avakumo biba bitaracitse.

Ati “Icyo turi gukora ubu ngubu ni gahunda yo kuganira nabo n’ubujyanama kugira ngo uganire nawe umenye ibibazo mu buryo bwimbitse. Kuko hari igihe umuzana hano akakubwira amazina ugasanga nta n’ubwo yakubwije ukuri.”

Uyu muyobozi yavuze ko bishimiye gusurwa na Sherrie Silver. Avuga ko hari imikoranire mishya bari kugirana igamije guteza imbere impano z’aba bana.

Yavuze ko muri iki kigo bagihura n’imbogamizi nyinshi zirimo nko kutabona amakuru ahagije mu gutegura gahunda zifatika zo gufasha aba bana. Ni ikibazo cy’amikoro atuma batabasha kwishyurira amafaranga y’ishuri buri mwana.


Byari ibyishimo kuri Sherrie Silver ubwo yari kumwe n'aba bana babyina indirimbo zitandukanye 

Sherrie yatanze ibikoresho by'ishuri birimo amakayi, amakaramu n'ibindi bizafasha benshi kwitegura neza ikizamini cya Leta 

Itorero ry'iki kigo ryaririmbye nyinshi mu ndirimbo za Kinyarwanda risusurutsa benshi 

Sherrie Silver n'umujyanama we Mimi bifatanyije n'aba bana babarizwa muri Root Foundations kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika

Bamwe mu bana bahawe ibikoresho, baravuga ko bigiye kubafasha kwiteguza neza ikizamini cya Leta no gusubiramo amasomo yabo 

Sherrie yavuze ko ari ubwa mbere yari asuye iki kigo.....

Sherrie Silver ari mu Rwanda aho yitabiriye inama CHOGM izatangira kuva ku wa 20-25 Kamena 2022 

Umubyinnyi Sherrie Silver aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Root Foundations, Nsekonziza Miriam


Uyu muryango usanzwe ufasha abana baturuka mu miryango itishoboye ukorera mu Murenge wa Kinyinya





SHERRIE SILVER YABYINIYE ABANA B'I KAGUGU ANABAHA INKUNGA



AMAFOTO: Rwigema Freddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND