Igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda kirarara kibonye nyiracyo n'ubo umukino wa nyuma uzaba ku wa 6.
Kuri
uyu wa Kane kuva ku isaha ya saa 12:30 PM imikino ya mbere y'umunsi wa nyuma wa
shampiyona iraba yanzitse aho kuri uyu munsi hakinwa imikino 4, indi ibiri ikazaba ku wa 5 naho ku wa 6 hagakinwa indi ibiri ari na ko shampiyona ishyirwaho
akadomo. Uyu munsi wa nyuma urinze ukinwa Kiyovu Sports na APR FC zose zigifite
amahirwe yo kwegukana shampiyona.
Imikino
y'amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona yose iratangira ku isaha ya saa
15:00 PM aho kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo Police FC iri bwakire APR FC
naho i Muhanga Kiyovu Sports yakire Marine FC.
Kiyovu Sports irakirira i Muhanga kugira ngo imikino ibere ku isaha imwe
Inota
rimwe ni ryo ryakunze gutandukana aya makipe, ni naryo kuri ubu riri gutandukanya
aya makipe kuko APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 63, Kiyovu Sports ikaba
ku mwanya wa kabiri n'amanota 62. Umunsi ubanziriza uwa nyuma Kiyovu Sport
yirangayeho kuko As Kigali yari yatsinze APR FC naho Kiyovu Sports inanirwa
kwikura i Rusizi inganya na Espoir 0-0.
Kugira ngo
Kiyovu Sports yegukane igikombe cya shampiyona, irasabwa gutsinda Marine FC
ikinyuranyo cy'ibitego ibyo ari byo byose, hanyuma APR FC igatsindwa cyangwa
ikanganya na Police FC. APR FC yo irasabwa gutsinda Police FC ubundi ibindi
byava kuri Kiyovu Sports bigateshwa agaciro.
Umwaka
w'imikino 2018-2019, APR FC yari ihanganiye igikombe na Rayon Sports aho ku
munsi wa nyuma Rayon Sports yahuye na Marine FC nk'uko Kiyovu Sports iri buhure
nayo, hanyuma APR FC ihure na Police FC nk'uko n'ubu iri buhure nayo. Icyo gihe
byarangiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona kuko yasabwaga
gutsinda gusa kandi yarabikoze inyagira Marine FC ibitego 3-0.
Indi
mikino iri bube: Musanze FC irakira Rutsiro FC, As Kigali ikine na Etoile de
L'Est Ku wa 5: Gasogi United izakira Rayon Sports, Etincelles FC ikine na
Mukura. Ku wa 6: Gorilla FC izakina na Espoir FC, Gicumbi FC ikine na Bugesera
FC.
Abakinnyi
batemerewe gukina.
Sadick
Sulley wa Bugesera FC
Hakizimana
Muhadjiri wa Police FC
Kwitonda
Ally wa AS Kigali
Akor
Isah Umoru wa Espoir FC
Mutijima
Janvier wa Mukura VS&L
Nsengiyumva
Isaac wa Rayon Sports FC
TANGA IGITECYEREZO