RFL
Kigali

Tariki 16 Kamena 2022: Ikarita igaragaza imihanda izakoreshwa n’abitabiriye CHOGM yatangajwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2022 16:18
2


Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo mu Rwanda hatangire Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth izwi nka CHOGM, Polisi y’u Rwanda yagaragaje imihanda izakoreshwa n’abazitabira iyi nama ku wa 16 Kamena 2022.



Imihanda izakoreshwa kuri uwo munsi ni: Marriott Hotel - Ubumwe Grand Hotel - Muhima - Kinamba - ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Polisi yasabye abantu kuzakoresha indi mihanda aho abava ku Gisozi banyura: ULK - Beritwari - kwa Gaposho - Gakinjiro - Kinamba - Kacyiru cyangwa Utexrwa. Mu Mujyi bakoresha Onatracom - Gereza - Muhima - Nyabugogo - Poid Lourd - Kanogo - Rwandex.

Bati “Turasaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Televiziyo Rwanda ko uretse kugaragaza imihanda izakoreshwa n'abitabiriye CHOGM, hazaba hari n'abapolisi bazafasha kumva ikibazo cya buri wese washakaga gukoresha uwo muhanda uri kunyurwamo n'abitabiriye CHOGM.

Ati "Icya gatatu gikomeye ni uko n'umupolisi azaba ahari kugira ngo yumve ikibazo cya buri muntu ku giti cye uko agenda. Ikibazo afite."

CP Kabera yasabye abanyarwanda gukomeza gukurikirana amatangazo atangwa agaragaza imihanda izakoreshwa, gukurikiza gahunda y'iyo mihanda uko yatangajwe no koroherana mu mihanda.

Ati "Ni ikintu cya ngombwa kubera ko hari n'ubwo nabo ubwabo ibikorwa byabo bishobora kubatera umuvundo [Aravuga ku kutoroherana mu muhanda]."

Yasabye kandi abakoresha umuhanda gusangiza amakuru polisi 'kugira ngo tubafashe'.

Iyi karita irimo amabara atandukanye, yerekana umuhanda uzakoreshwa n'abashyitsi, ikerekana imihanda izakoreshwa n'abagenda muri Kigali bakora ibikorwa bitandukanye.

Polisi isobanura ko iyi mihanda izafungwa 'mu gihe abitabiriye CHOGM' barimo gutambuka, nyuma urujya n'uruza rw'abantu rukomeze nk'ibisanzwe

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence yabwiye Televiziyo Rwanda ko imyiteguro yo kwakira CHOGM igeze kure, harimo ibikorwa byo gusukura no kurimbisha umujyi kurushaho biri kwihutishwa mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

Yavuze ko abanyamujyi bari kuganirizwa ku buryo buri wese azacyera kwakira neza abashyitsi.

 

Hagaragajwe ikarita y'imihanda izakoreshwa n’abitabiriye CHOGM ku wa 16 Kamena 2022  

CP Kabera yamaze impungenge abacyeka ko imihanda muri Kigali izafungwa mu gihe cya CHOGM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimana jeandamour1 year ago
    Nukuri nibyo abantubareke twubahirize amabwiriza atugenga nkabaturage
  • Sibomana Aimable1 year ago
    Abayobozi bacu bareberera abaturage neza cyane ndabashimyeye cyanee ubu twumvagako cogam izaba yahagaritse akaazi kabanyakigali





Inyarwanda BACKGROUND