Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo mu Rwanda hatangire Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth izwi nka CHOGM, Polisi y’u Rwanda yagaragaje imihanda izakoreshwa n’abazitabira iyi nama ku wa 16 Kamena 2022.
Imihanda izakoreshwa kuri uwo munsi ni:
Marriott Hotel - Ubumwe Grand Hotel - Muhima - Kinamba - ku Rwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Polisi yasabye abantu kuzakoresha indi mihanda aho abava ku
Gisozi banyura: ULK - Beritwari - kwa Gaposho - Gakinjiro - Kinamba - Kacyiru
cyangwa Utexrwa. Mu Mujyi bakoresha Onatracom - Gereza - Muhima - Nyabugogo -
Poid Lourd - Kanogo - Rwandex.
Bati “Turasaba abakoresha umuhanda
kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka. Abapolisi bazaba
bari ku mihanda kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na
0788311155.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi
wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Televiziyo Rwanda ko
uretse kugaragaza imihanda izakoreshwa n'abitabiriye CHOGM, hazaba hari n'abapolisi
bazafasha kumva ikibazo cya buri wese washakaga gukoresha uwo muhanda uri
kunyurwamo n'abitabiriye CHOGM.
Ati "Icya gatatu gikomeye ni uko
n'umupolisi azaba ahari kugira ngo yumve ikibazo cya buri muntu ku giti cye uko
agenda. Ikibazo afite."
CP Kabera yasabye abanyarwanda
gukomeza gukurikirana amatangazo atangwa agaragaza imihanda izakoreshwa,
gukurikiza gahunda y'iyo mihanda uko yatangajwe no koroherana mu mihanda.
Ati "Ni ikintu cya ngombwa
kubera ko hari n'ubwo nabo ubwabo ibikorwa byabo bishobora kubatera umuvundo
[Aravuga ku kutoroherana mu muhanda]."
Yasabye kandi abakoresha umuhanda
gusangiza amakuru polisi 'kugira ngo tubafashe'.
Iyi karita irimo amabara atandukanye,
yerekana umuhanda uzakoreshwa n'abashyitsi, ikerekana imihanda izakoreshwa n'abagenda
muri Kigali bakora ibikorwa bitandukanye.
Polisi isobanura ko iyi mihanda
izafungwa 'mu gihe abitabiriye CHOGM' barimo gutambuka, nyuma urujya n'uruza
rw'abantu rukomeze nk'ibisanzwe
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa
Prudence yabwiye Televiziyo Rwanda ko imyiteguro yo kwakira CHOGM igeze kure,
harimo ibikorwa byo gusukura no kurimbisha umujyi kurushaho biri kwihutishwa
mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.
Yavuze ko abanyamujyi bari
kuganirizwa ku buryo buri wese azacyera kwakira neza abashyitsi.
Hagaragajwe ikarita y'imihanda izakoreshwa n’abitabiriye CHOGM ku wa 16 Kamena 2022
CP Kabera yamaze impungenge abacyeka
ko imihanda muri Kigali izafungwa mu gihe cya CHOGM
TANGA IGITECYEREZO