RFL
Kigali

MD yifashishije umugore we mu ndirimbo ihamya ko uwo Imana ihaye umugisha nta muntu n’umwe ushobora kumuvuma-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/06/2022 13:40
0


Umuraperi Mugema Dieudonne (MD) yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umugisha' irimo ubutumwa bubwira abantu ko uwo Imana yahaye umugisha nta muntu n'umwe ushobora kumuvuma. Ni indirimbo y'iminota 5 n'amasegonda 19 yasohokanye n'amashusho yayo.



MD yabwiye InyaRwanda.com ko indirimbo 'Umugisha' ivuga ku nkuru iri muri Bibiliya muri 1 Samweli 16:1. Ati "Ni inkuru itangaje ya Dawidi uburyo yatoranyijwe. Nyuma aza gukora ikintu kidasanzwe yica Goliyati akoresheje kwizera. Ikindi kandi ni indirimbo yerekana ko uwo Imana isize cyangwa ihaye umugisha nta muntu n’umwe ushobora kumuvuma".  

Uyu mugabo uhimbaza Imana mu njyana ya Rap ukomeje gukora ibitaramo by'ivugabutumwa yise "Ndambiwe kuba Mayibobo" byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yavuze ko "nkuko Dawidi yatoranyijwe na we ushobora gutoranywa kuko Imana ntireba nk'abantu ahubwo umuntu wizera, umutima uciye bugufi." 

Amashusho y'iyi ndirimbo ye agaragaramo umugore we Ibyishaka Joselyne n'umuryango we. MD ati "Iyi ndirimbo ifite akarusho kuko muri video hagaragaramo Madamu wa njye, n’umuryango we. Ni iby'agaciro kuri njye. Ikindi amashusho yafashwe n'umwana muto uri kuzamuka neza muri videography witwa Director Ni Shimo. Video yakorewe kuri Rabagirana Ministries i Masaka".


MD hamwe n'umugore we


MD yasohoye indirimbo 'Umugisha'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "UMUGISHA" YA MD







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND