RFL
Kigali

Akamaro k'ibitunguru bitukura ku buzima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/06/2022 10:34
2


Sobanukirwa akamaro ko kurya ibitunguru bitukura ku buzima.



Igitunguru gitukura gikoreshwa kenshi nk’ikirungo, nko mu gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza gusa igitukunguru gitukura gifite akamaro kenshi ku buzima.

Ese igitunguru cyaba ari umuti? 

Yego nibyo kuko gikize kuri: Vitamin C, Vitamin B6, B9,Calcium,Sodium hamwe na Vitamin A.

Akamaro k’igitunguru ku buzima

-Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa

-Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri

- Kukirya ari kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi

-Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi

- Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate

-Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso

- Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit

-Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera

Kuvuza igitunguru bisaba kukirya uretse ku kuribwa n’uruyuki

-Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi.

-Kubirya ni ukubihekenya, kubitekana n’ibiryo, kubikoramo salade (aha urabikatakata ugakamuriraho indimu ugashyiramo n’akunyu gacye).

Icyitonderwa

Kuri  bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara.

Ikindi aho kubishyira mu mavuta wacaniriye, ahubwo jya ubikatira hejuru yibyo kurya ugiye kubiterura ku ziko. Ni ho biba bifite umwimerere wabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengimanamathias1@gmail.com1 year ago
    Murakoze cyane
  • UTATSINEMA PROTOGENE1 month ago
    Iyo umuntu akunda guhura nikibazo cyo gusarara kenshi na kenshi niki ya kora kugirango agire ijwi ryiza cyane cyane kubaririmbyi?





Inyarwanda BACKGROUND