Kigali

Rwema Denis umujyanama wa Shaddyboo wanakoranye na Urban Boyz, The Mane na Charly na Nina yambitse impeta umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/06/2022 9:44
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Rwema Denis wamenyekanye nk’umujyanama w’abahanzi yambitse impeta Uwase Faith umukunzi we w’akadasohoka bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.



Mu mafoto n’amashusho Rwema yasangije abakunzi be ku rubuga rwa WhatsApp, yerekanye ko anejejwe cyane no kwambika impeta umukunzi we w’akadasohoka bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Mu muhango wabereye mu karere ka Gasabo, Kacyiru ahitwa Kingdom niho Rwema Denis yasabiye umukunzi we Uwase Faith ko yamubera umugore bakazabana ubuziraherezo.

Rwema yakundaga kugaragara ari kumwe n’umukunzi we mu birori no mu bitaramo bitandukanye, gusa nta hantu na hamwe yari yagatangaje ko ari umukunzi we cyangwa ngo abivuge mu itangazamakuru.

Rwema Denis yamenyekanye hano mu Rwanda nk’ufasha abahanzi. Izina rye ryatumbagiye ubwo yafashaga Urban Boys igihe yari ikiri muri Super Level. Nyuma yo gutandukana n’iri tsinda yagiye akora imirimo inyuranye irimo no kuba umujyanama wa Charly na Nina, nyuma yerekeza muri The Mane.

Rwema Denis ubwo yatandukanaga na Urban Boys byabaye inkuru ndende mu itangazamakuru dore ko yashinjaga abagize iri tsinda ubwambuzi n’ubuhemu.

Rwema Denis mbere yo kwambika impeta umukunzi we

Nyuma yo gutandukana n’aba basore yiyunze kuri Muyoboke Alex bafatanya gufasha itsinda rya Charly na Nina. Ntabwo byafashe igihe cyane ko ubwo iri tsinda ryatandukanaga na Muyoboke Alexis, ryasigaye rikorana na Rwema Denis mu buryo butigeze butangazwa cyane.

Charly na Nina ntibigeze batangaza ko Rwema ari we wasimbuye Muyoboke Alex n'ubwo abakurikiranira hafi umuziki bataburaga guhamya ko ari we usigaye ari umujyanama w’aba bahanzikazi akaba n’ukurikirana inyungu zabo.

Rwema yari anyuzwe no kubona umukunzi we imbere ye

Nyuma yo gutandukana na Charly na Nina Rwema yerekeje  muri The Mane aho yagizwe umujyanama “Manager” w’iyi nzu yabarizwamo Safi Madiba, Queen Cha, Marina na Jay Polly. Icyo gihe Bad Rama Umuyobozi wa The Mane yemereye inyaRwanda.com bwa mbere ko Rwema yinjiye muri The Mane, icyakora ibijyanye n’amasezerano basinyanye yirinda kubigarukaho.

Rwema Denis yahaye indabo umukunzi we

Rwema yashinze ivi asaba umukunzi we ko yamubera umugore

Indabo zahawe umukunzi wa Rwema, Uwase Faith

Rwema yambika impeta Uwase

Umujyanama Muyoboke Alex ni umwe mu bari bitabiriye ibyo birori

Inshuti n'imiryango ya Rwema yari ihari








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND