Kigali

Mu marira menshi Marcelo yasezeye kuri Real Madrid yari amazemo imyaka 15

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/06/2022 17:43
0


Myugariro w’umunya-Brazil, Marcelo Vieira da Silva Júnior wari umaze imyaka 15 muri Real Madrid, yayisezeyeho mu marira menshi n’agahinda, mu birori byitabiriwe n’abakinnyi bakinanye, Perezida w’iyi kipe Perez ndetse n’abahoze bakinira Real Madrid mu myaka yatambutse barimo Raul.



Marcelo yasezeweho mu cyubahiro nk’umunyabigwi witangiye Real Madrid, akayikorera byose bishoboka mu myaka 15 i Santiago Bernabeu.

Ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022, i Madrid habaye ibirori byo gusezerera uwahoze ari umukinnyi wayo mu myaka 15 ishize, Marcelo Vieira da Silva Júnior w’imyaka 34, wavuze ko adasezeye umupira w’amaguru kuko yumva agifite byinshi byo gutanga nk’umukinnyi.

Marcelo yegukanye ibikombe 25 muri Real Madrid, harimo bitanu bya UEFA Champions League, 6 bya shampiyona ya Espagne La Liga ndetse n’ibikombe 4 by’Isi by’ama-club.

Marcelo wasezeye mu marira menshi, yavuze ko yishimiye ko Real Madrid hari ibyo yagezeho bari kumwe nk’umukinnyi kandi wakinaga, ati: “Ndishimye cyane ku byo twagezeho mu myaka ishize. Madrid izahora iteka mu mutima wanjye ariko ikizahora gishengura umutima wanjye ni uko ntabonye amahirwe yo gukina na Chelsea na Reece James i Santiago Bernabeu mbere yo gusezera aha”.

Bamwe mu bakinanye na Marcelo mu myaka ishize, barimo Cristiano Ronaldo, Iker Casillas n’abandi, bamugeneye ubutumwa burimo amagambo asobanura neza uyu myugariro uwo ari we.

Cristiano Ronaldo yagize ati “Birenze gukinana. Umuvandimwe nahawe n’umupira w’amaguru. Mu kibuga yari umwe mu byamamare nishimiye kubana nabyo mu rwambariro”.

Iker Casillas wahoze ari umunyezamu wa Real Madrid, yagaragaje ko uyu myugariro yaje ari umwana agakurana na bakuru be, ati “Waje uri umwana. Ni kangahe natatse nti Marcelo garuka? Urakoze kuba warabaye mwiza. Nkwifurije ibyiza gusa kuri ejo hazaza”.

Uyu myugariro wari watoranyijwe na bagenzi be ngo ababere kapiteni, ntabwo yigeze abona imikino myinshi muri uyu mwaka w’imikino ariko yagiye afasha cyane umutoza, Carlo Anceloti mu rwambariro ndetse ku mukino wa nyuma wa Champions League 2022, Marcelo niwe wateruye igikombe yambaye igitambaro cya kapiteni nubwo atigeze akina umukino batsinzemo Liverpool.

Abajijwe ku kuba hari aho yakongera kuzahurira na Real Madrid bahanganye ari mu yindi kipe, Marcelo yavuze ko yumva nta kibazo kirimo n’ubwo yiyemerera ko ari umukunzi w’iyi kipe.

Ati “Guhura na Real Madrid? Ndumva nta kibazo kirimo. Ndi umukunzi wa Real Madrid ariko ndi n’umunyamwuga”.

Amakipe arimo Fenerbahce yo muri Turikiya na Marseille yo mu Bufaransa zirifuza gusinyisha Marcelo watandukanye na Real Madrid.

Mu marira menshi Marcelo yasezeye muri Real Madrid nyuma y'imyaka 15

Marcelo avuye muri Real Madrid ayihesheje ibikombe 25






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND