Kigali

As Kigali itsinze APR FC mu buryo bwumutse - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/06/2022 18:23
0


As Kigali itsinze APR FC ibitego 2-0 iba ikipe iyitsinze ikinyuranyo cy'ibitego 2 kuva Adil yafata iyi kipe.



Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:03, utangizwa na As Kigali. Ku munota wa 3 As Kigali yahise yerekana ko ifite gahunda ku mukino ubwo bazamukanaga umupira Niyomugabi Claude atega Niyibizi Ramadhan Umusifuzi atanga kufura itagize icyo ibyara.

Ku munota wa 9 APR FC nayo yazamukanye umupira, Ruboneka Bosco awuhereza Mugisha Gilbert nawe awuhindurira Kwitonda Bacca, umusifuzi avuga ko yaraririye. Ku munota wa 15 APR FC yakomeje kwereka As Kigali ko ihagaze neza, Niyomugabo Claude yongera kuzamuka neza ahereza umupira Bizimana Yannick nawe awuha Bacca, ateye umupira Ntari Fiacre awukuramo  usanga Bizimana Yannick aho ahagaze nawe awuteyemo yamurura izamu.

Ishimwe Christian mu bakinnyi bitwaye neza muri As Kigali

As Kigali iminota 20 ya mbere yayikinnye iri mu buzima bugoye ndetse abakinnyi bayo bahagaze nabi haba mu kibuga hagati Mugeni Fabrice na Karisa Rachid batahuzaga. Rugirayabo Hassan nawe ku ruhande rw'iburyo yari yagowe na Claude ndetse na Mugisha. Iminota 20 ya mbere kandi umunyezamu wa As Kigali Ntwari Fiacre yari yamaze gukuramo imipira 3 yari yabazwe, naho APR FC imaze gutera koroneri 2

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ishimwe Jean Pierre
Ombolenga fitina
Niyomugabo Claude
Buregeya Prince
Nsabimana Aimable
Ruboneka Bosco
Mugisha Bonheur
Kwitonda Alain
Mugisha Gilbert
Manishimwe Djabel
Bizimana Yanick

Abasimbura

Nsanzimfura keddy
Ndayishimiye Dieu Donne
Rwabuhihi Placide
Ahishakiye Hertier
Mugunga Yves
Nsengiyumva Elshad
Nshuti Innocent
Ishimwe Anicet
Byitingiro Lague

Kuva ku munota wa 20 kugera ku munota wa 30 As Kigali yatangiye kubona agahenge nyuma yo gusatirwa gukomeye. Ku munota wa 25 Cassa Mbungo Andre yafashe umwanzuro wo guhagurutsa Niyonzima Olivier ngo atangire kwishyushya kuko yabonaga mu kibuga hagati bitameze neza.

Ku munota wa 35 As Kigali yerekereye APR FC uko batsinda. 

Burya ngo aka bukuru ntikiburira, ndetse umuntu iyo yakoze amakosa cyane aba akwiye gukosorwa. Ishimwe Christian yazamukanye umupira awuhereza Haruna Niyonzima acenga ba myugariro ba APR FC areba uko umuzamu ahagaze umupira wisanga mu izamu rya APR FC. Bwari uburyo bwa kabiri As Kigali yari ibonye nyuma y'ubwo ku munota wa 3.

Haruna Niyonzima Nyuma yo gutsinda igitego

Nyuma y'uko APR Fc itsinzwe igitego, As Kigali yakomeje gusatira, Ishimwe Christian arongera azamukana umupira ariko Ombolenga amukorera ikosa ryamuviriyemo ikarita itukura.

Ku munota wa 43 APR FC yongeye kubona amahirwe y'igitego ku mupira wari uzamukanywe na Mugisha Bonheur awuhaye Mugisha Gilbert awutera nabi wambukiranya uruhande urarenga. Igice cya mbere cyarangiye ntazindi mpinduka zibaye amakipe asubira kuruhuka

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

Ntwari Fiacre
Rugirayabo Hassan
Bishira Latif
Ishimwe Christian
Abubakar lawal
Mugheni Fabrice
Kwitonda Alain
Niyibizi Ramadhan
Kalisa Rashid
Niyonzima Haruna
Hussein Shaban

Abasimbura

Bate Shamiru
Sugira Ernest
Ndekwe Felix
Kayitaba Bosco
Rukundo Denis
Ahoyikuye Jean Paul
Niyonzima Seif

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yakoze impinduka 3, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Mugunga Yves binjiye mu kibuga, havamo Yannick Bizimana, Kwitonda Bacca na Mugisha Gilbert. Ni uburyo umutoza Adil yari ahisemo kuko abakinnyi yari yabanjemo bari bahushije ibitego bisaga 4 mu gice cya mbere. Ku ruhande rwa As Kigali nta mpinduka umutoza Cassa yigeze akora.

Umukino warangiye igice cya kabiri utuje ndetse As Kigali nayo yagarutse yagabanyije amakosa yakoraga mu gice cya kabiri.

Ku munota wa 60 As Kigali nayo yakoze impinduka, Niyonzima Olivier wari wahereye mu gice cya mbere yishyushya, yinjiye mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan utari wigaragaje. Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, ariko APR FC ikanyuzamo igasatira izamu, gusa abakinnyi bari bagiyemo nabo ntibagira impinduka bakora.

TChabalala yari yagoye ba myugariro ba APR FC 

Ku munota wa 70 As Kigali yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira wamukanwe na Abubakar Lawal ahereza neza TChabalala ashyizeho umutwe umupira ufata igiti cy'izamu uragaruka. 

Ku munota wa 80 APR FC yabonye kufura iterwa na Ombolenga Fitina ariko umupira ujya muri koroneri.

Uko umukino wagendaga ugana ku musozo ni ko As Kigali yahitagamo kugarira igakoresha imipira itunguranye, ari na ho haje guturuka igitego ku munota wa 85 gitsinzwe na Mugeni Fabrice ku mupira wari utakajwe na Mugisha Bonheur.

Iminota 90 yarangiye As Kigali yari yasuye ifite ibitego 2 ku busa bwa APR FC, umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo itagize impinduka itanga, umukino urangirira mu gahinda k'abafana ba APR FC. Ni bwo APR FC yatsindwaga, ntabwo byayibujije kuguma ku mwanya wa mbere kuko Kiyovu Sports yananiwe gutsinda Espoir FC umukino wari wabereye i Rusizi, aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Indi mikino uko yagenze
Bugesera FC 2-0 Police FC

Espoir FC 0-0 Kiyovu Sports
Gicumbi FC 1-2 Rutsiro FC
Musanze 1-0 Mukura
Etoile de L'Est 0-0 Gorilla FC
Marine FC 3-2 Rayon Sports

APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 63 irusha inota rimwe ikipe ya Kiyovu Sports, mu gihe Gicumbi FC yamanutse ikiri ku mwanya wa nyuma n'amanota 18 ikurikiwe na Etoile de ifite amanota 28.

Ntwari Fiacre yabereye ibamba APR FC 

As Kigali wari umunsi wayo 

Abafana ba APR FC bari bumiwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND