RFL
Kigali

Canada: Gentil Misigaro yakoze igitaramo cy'amateka cyaranzwe n'amashimwe n'ubwitabire bukomeye, bamwe basubirayo babuze aho bicara-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2022 18:20
0


Umuramyi Gentil Misigaro yakoreye muri Canada igitaramo cy'amateka avuguruye cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru ndetse no guhimbaza Imana byimbitse ku babashije kwinjira aho cyabereye dore ko abatari bacye basanze amatike yashize abandi bari barayaguze basubirayo kubera kubura imyanya bicaramo.



Iki gitaramo cyiswe "Amashimwe Concert" cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 kibera mu mujyi wa Ottawa kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba. Gentil Misigaro yari ari kumwe n'abaramyi batandukanye barimo James & Elsa, Soleil, Clark na Dairo. Kwinjira byari amadorali 30 (30,000 Frw) mu myanya isanzwe, amadorali 50 kuri 'couple' ndetse n'amadorali 10 ku bana bafite imyaka 10-15. Salle yabereyemo ki gitaramo yakubise iruzura, bamwe babura aho bicara.

Gentil Misigaro yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira Imana ku bwo kumushoboza gutaramana n'abakunzi b'umuziki we inakamuha abantu benshi cyane bitabiriye iki gitaramo, anisegura kuri buri umwe wese utabashije kuba muri iki gitaramo kandi yaraguze itike. Yatangaje ko buri wese wacikanwe n'iki gitaramo kandi yari yaraguze itike, ari busubizwe amafaranga ye.

Yagize ati "Mu izina rya "Amashimwe Concerts", ndashaka ku bashimira mwese kandi tunasaba imbabazi abantu bose batashoboye kwemerera kwinjira mu gitaramo ku mpanvu z'uko Salle yari yuzuye, hariho lisite yakozwe y'abatarashoboye kwinjira bamaze kugura amatike kandi bahageze, muraza gusubizwa 'amafaranga' kuri 'contact information' (imyirondoro) mwatanze".


Gentil Misigaro yahembuye abitabiriye igitaramo cye muri Canada

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gentil Misigaro wamamaye bikomeye mu ndirimbo "Biratungana", "Buri Munsi" Ft Adrien Misigaro, n'izindi, yavuze ko igitaramo yakoreye muri Ottawa "cyagenze neza cyane kuruta uko twanabitekerezaga". Ati "Bimwe mu byo nishimiye cyane, bwari uburyo abantu wabonaga bishimye, turirimbana indirimbo zanjye zose, ndetse n'indirimbo nshya twaririmbye kuko twanakoraga live recording abantu bahitaga baziririmba nk'aho bari basanzwe bazizi".

Uyu muramyi yasobanuye ko ku bijyanye n'abantu benshi batashoboye kwinjira, "Management team yambwiye ko bagerageje kubasobanurira ko byatewe n'uko Concert ya mbere yari iteganyijwe kuri 15/5, yagombaga kubera muri salle nini cyane. Hanyuma bibaye ngombwa ko igitaramo cyimurirwa ku yindi tariki no ku yindi salle, iyo salle ya nyuma dusanga ntabwo yari nini nk'iya mbere."

Gentil Misigaro yashimiye bikomeye abitabiriye iki gitaramo cye dore ko harimo n'abakoze urugendo rw'amasaha ane mu ndege, bakajya kwifatanya nawe mu gitaramo cy'amashimwe. Ati "Nkaba rero nshimira abantu bose batwitabye, haba aba Ottawa, Montreal, Toronto ndetse n'abaje benshi baje bavuye Calgary kwitabira iki gitaramo ahantu huri ugendo rw'amasaha 4 mu ndege ni ukuvuga iminsi 4 uramutse utwaye imodoka. Imana ibahe umugisha mwinshi".

Gentil Misigaro ategerejwe i Kigali mu gitaramo "Each One Reach One" azahuriramo na mubyara we Adrien Misigaro tariki 03/07/2022. Ni igitaramo cyateguwe na Melody of New Hope. Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia. Mu ntangiriro za 2020 ni bwo bari gukora iki gitaramo, ntibyakunda kuko bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda. Kuri ubu abakunzi b'umuziki wa Gospel bategerezanije amatsiko iki gitaramo.

Arashima Imana yabanye nawe mu 'Amashimwe Concert' yabereye muri Ottawa

Bataramye bashira inyota!


Salle yari yakubise yuzuye


Bahimbaje Imana mu buryo bukomeye


Gentil Misigaro yanditse amateka avuguruye muri Canada 


Igitaramo "Amashimwe Concert" kitabiriwe byo ku rwego rwo hejuru, bamwe babura aho bicara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND