Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Energy’
yitsa ku gushimangira urukundo rwe n’umukunzi we baherutse kurushinga, ariko
ikanubakira abari mu rukundo.
Ati “Ni ubutumwa bw’abantu cyangwa
abasore bifuza gutereta, cyangwa bafite abakunzi babatera imbaraga muri buri
kimwe [Umukunzi we]."
Igor avuga ko album ye yihariye kuko ‘amaze
igihe nyikoraho’, kandi ko kugeza ubu ataramenya indirimbo zizaba zigize iyi
album ye.
Yabwiye INYARWANDA ko kuri album ye
hazumvikanaho indirimbo ‘Ntakosa’, ‘For real’ yakoranye na The Ben, ‘The One’
ndetse na ‘Yari wowe’.
Igor avuga ko iyi album kugeza ubu
yakozweho na ba Producer babiri, Ishimwe Karake Clement ndetse nawe ubwe ‘Igor
Mabano’.
Uyu muhanzi yaherukaga gusohora album
ya mbere yise ‘Urakunzwe’ iriho indirimbo 16 zirimo ‘Habi cyane’, Back,
Ndagutekereza, Gake yakoranye na Nel Ngabo, Dear Mashuka, Too Late, Urakunzwe,
Ni ukuri, Iyo utegereza;
Ubutumwa, Like Him yakoranye na Nel
Ngabo, Easy, Back-Remix yaririmbanye na S-Wrap, Ni hahandi yakoranye na
Riderman na Platini, Fix ndetse na Uwanjye.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi
ndirimbo ‘Energy’ yakozwe na Igor Mabano afatanyije na Ishimwe Clement, naho
amashusho yakozwe na Gad. Ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Yves Solo
P.
Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo
ye nshya yise ‘Energy’
Igor yavuze ko album ye yakozweho
nawe ndetse na Ishimwe Clement
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ENERGY’ YA IGOR MABANO