Igor Mabano yasobanuye album ye ya kabiri agiye gusohora

Imyidagaduro - 13/06/2022 12:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Igor Mabano yasobanuye album ye ya kabiri agiye gusohora

Umuhanzi Igor Mabano wo muri Kina Music, muri ‘weekend’ yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Energy’ iri kuri album ye kabiri amaze igihe ari gukoraho.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Energy’ yitsa ku gushimangira urukundo rwe n’umukunzi we baherutse kurushinga, ariko ikanubakira abari mu rukundo.

Ati “Ni ubutumwa bw’abantu cyangwa abasore bifuza gutereta, cyangwa bafite abakunzi babatera imbaraga muri buri kimwe [Umukunzi we]."

Igor avuga ko album ye yihariye kuko ‘amaze igihe nyikoraho’, kandi ko kugeza ubu ataramenya indirimbo zizaba zigize iyi album ye.

Yabwiye INYARWANDA ko kuri album ye hazumvikanaho indirimbo ‘Ntakosa’, ‘For real’ yakoranye na The Ben, ‘The One’ ndetse na ‘Yari wowe’.

Igor avuga ko iyi album kugeza ubu yakozweho na ba Producer babiri, Ishimwe Karake Clement ndetse nawe ubwe ‘Igor Mabano’.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora album ya mbere yise ‘Urakunzwe’ iriho indirimbo 16 zirimo ‘Habi cyane’, Back, Ndagutekereza, Gake yakoranye na Nel Ngabo, Dear Mashuka, Too Late, Urakunzwe, Ni ukuri, Iyo utegereza;

Ubutumwa, Like Him yakoranye na Nel Ngabo, Easy, Back-Remix yaririmbanye na S-Wrap, Ni hahandi yakoranye na Riderman na Platini, Fix ndetse na Uwanjye.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ‘Energy’ yakozwe na Igor Mabano afatanyije na Ishimwe Clement, naho amashusho yakozwe na Gad. Ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Yves Solo P. 

Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Energy’ 

Igor yavuze ko album ye yakozweho nawe ndetse na Ishimwe Clement

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ENERGY’ YA IGOR MABANO

">

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...