Rugamba Yves uzwi nka Yverry mu muziki yasabye anakwa umukunzi we Uwase Vanessa mu muhango witabiriwe n’abantu benshi biganjemo ibyamamare mu bisata bitandukanye birimo umuziki, imikino n’ibindi.
Ku isaha ya saa 10:30 nibwo abashyitsi batangiye
kwakirwa mu ihema ryarimbishirijwe kuberamo imihango yo gusaba no gukwa. Yverry yaje
yabucyereye mu micyenyero y’ibara ry’umweru irimo amabara y’umukara.
David Bayingana niwe wabereye Parrain Yverry wari mu
basore b’ubukaka bari bagaragiye uyu musore. Mu bari mu bikorwa byo gukurikirana
imigendekere myiza y’ubu bukwe, harimo Danny Nanone, Olivis na Mento.
Nyuma y’ibiganiro by’abasaza bari bahagarariye imiryango yombi, ku isaha ya saa 11:25 nibwo umuryango wa Uwase Vanessa wemeye kumutanga maze ku isaha ya saa 11:40 Yverry agaragiwe n’abasore batandukanye batambuka bemye biyereka imiryango.
Ibi birori bibaye nyuma y’uko kuwa 05 Gicurasi aribwo aba bombi bari bemeye kubana imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu murenge
wa Kimihurura.
Urukundo rwabo rukaba rwaramenyekanye mu ntangiriro z’umwaka
wa 2020, guhera ubwo batangira kujya bagaragara bari kumwe mu bikorwa
bitandukanye birimo ibirori by’isabukuru n’ibindi binyuranye.
Yverry agaragiwe n'abasore bacyereye gucyura umugeni
Gicumbi numwe mu bitabiriye
Mu bagaragiye Yvery harimo David Bayingana wanamubereye Parrain
TANGA IGITECYEREZO