Murenzi Abdallah yaraye yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'Amagare mu Rwanda mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.
Murenzi Abdallah wari umukandida rukumbi, yatsinze amatora ku bwiganze bw'amajwi 10/11, iba manda ya kabiri Murenzi Abdallah agiye kuyobora nyuma y'imyaka 2 yari amaze ayoboye uyu mukino, kuko yagiyeho ku nzibacyuho ya Komite yari yeguye iyobowe na Aimable Bayingana.
Iyi Komite yatowe igizwe n'abantu barindwi, ifite akazi gakomeye kuko ku ngoma yabo bazakira shampiyona y'isi izaba mu 2025, ndetse twavuga ko aricyo kizamini nyamukuru bafite bigendeye ku myiteguro.
Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'amatora, Murenzi Abdallah yatangaje ko iyi manda ya kabiri agiye gutangira ari amahirwe agize ngo agire ibyo yongera kubyo yari amaze gukora, ndetse anagaragaza akazi nyamukuru afite muri uru rugendo. " Ni iby’agaciro mu buzima kuba nongeye gutorwa, kandi icya mbere ni ukugirirwa icyizere. Ubu bibaye byiza ko tugiye gukomerezaho aho twari tugeze ndetse dushyiramo na gahunda nshya. Umukino w'amagare mu Rwanda dufite icyerekezo kinini, kandi nicyo gihe ngo dutangire kugishyira mu ngiro."
Murenzi Abdallah aganira n'itangazamakuru
Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, twahisemo ingingo 5 uyu muyobozi yagarutseho twe nka Inyarwanda twise Inkingi zizaranga iyi Komite, aho twahereye ku nkingi ya mbere ariyo kuzamura urwego rw'umukino w'amagare ku Isi no muri Afurika.
Murenzi Abdallah yatangaje ko yifuza kubona u Rwanda ruzamuka mu myanya, haba muri Afurika ndetse no ku rwego rw'isi. Yagize ati" murabizi u Rwanda rukunze kuza mu makipe 5 akomeye muri Afurika, ariko ubu turifuza ko nibura rwaza mu makipe 3 ya mbere. Ku ruhando rw'isi twazaga mu makipe 40, 45 hafi aho, kuri ubu rero nabwo turashaka ko nibura twaza mu myanya ya hafi. Igare riri mu muco w'abanyarwanda, ariyo mpamvu tugomba guhindura imyumvire. Igare ntirikoreshwe mu ngendo, ahubwo bibe gutwara igare nk'umukino ushobora kubyarira inyungu umuntu uwukina."
Gushaka abaterankunga bafasha umukino w'igare
"Kugira ngo tugere kubyo twifuza tugomba kuba dufite ibikoresho bigezweho, amagare meza kandi agezweho, ariyo mpamvu tugomba gushaka abafatanyabikorwa bazana ibikoresho bishobora gutuma abana b'abanyarwanda babasha kubona amagare".
Mu bafatanyabikorwa Murenzi Abdallah yavuze harimo Leta, ababyeyi, imiryango n'ibigo bitandukanye, ndetse n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Kwitwara neza muri shampiyona y'Isi
U Rwanda ruzakira shampiyona y'Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare mu 2025, shampiyona yitabirwa n'ibyiciro bitandukanye mu bagabo n'abagore. Murenzi Abdallah nawe iyi mikino yayigarutseho, nka kimwe mu bikorwa bizaranga iyi manda. "Dusigaje imyaka 3 ngo twakire shampiyona y'isi. Ni shampiyona tugomba kuzitabira atari ukurangiza umuhango gusa, ahubwo tugomba kujyamo twiteguye kandi twizeye kwitwara neza. Tuzitabira iyi shampiyona tugiye gushaka imidari, ndetse n'amanota meza. Kugira ngo ibi byose bigerweho birasaba imbaraga nyinshi mu gukomeza kuzamura ubushobozi bw'abana b'abanyarwanda, gusa twe ubwacu ntitwabyishoboza tudafite igihugu, abikorera ndetse n'izindi nzego zitandukanye”.
Bamwe mubari mu cyumba cy'amatora
Murenzi Abdallah yakoze ubusesenguzi ku myaka ibiri yari amaze ayoboye FERWACY, atangaza ko bahuye n'imbogamizi ikomeye ya COVID-19, avuga ko umukino w'amagare ubera ku muhanda aho buri wese yiha ikaze kandi mu myaka 2 itambutse bitari byemewe. Yakomeje avuga ko ibi byasubije hasi imyitozo ndetse n'urwego rw'amarushanwa, harimo atari akiba ndetse n'ayabaye akaba nabi.
Kuzamura ubushobozi bw'abakinnyi
"Urebye FERWACY igeze ku rwego dushobora kwitunga ku kigero cya 70 ku ijana, ni uko ayo mafaranga aza akajya mu bintu byinshi bitandukanye. Icyo tugiye gufasha amakipe ni ukwiga imishinga yatuma abona abaterankunga, kuburyo ikipe yajya iba ifite abantu bayambika bayiha nka miliyoni 50, 100 buri mwaka uko amafaranga azinjira mu makipe ninako ubushobozi bw'abakinnyi buzazamuka.
Kuzamura ireme ry’abakobwa ndetse n'abana bakiri bato
Ku kibazo yabajijwe n'umunyamakuru Kantarama Grace kuri ejo hazaza h'umukino w'igare mubari n'abategarugori, Murenzi yatangaje ko ari hamwe mu hantu hazashyirwa imbaraga by’umwihariko mu kwitegura shampiyona y'isi. Yagize ati " kimwe mu bintu dushyize imbere no muri shampiyona y'Isi, ahantu tubona dufite amahirwe menshi ni mu bakobwa no mu bakinnyi bakiri bato kuko mu bakuru birashoboka ariko birakomeye. Abakinnyi bakiri bato ushobora kwiha imyaka 2 cyangwa itatu ukaba wateguye umuntu kuva ku rwego rumwe ajya kurundi. Abakobwa nabo dufite amahirwe kuko ihatana ntabwo rirakomera cyane. Icyo nababwira rero mwabonye ko na Komite harimo Perezida wungirije ushinzwe tekinike nawe ni umudamu ufite ikipe isanzwe ihari hariya, rero twamaze gutanga ubutumwa ko ubu umugore agiye guhabwa umwihariko mu mukino w'amagare."
Abagize Komite nshya yatowe
Perezida: Murenzi Abdallah
Perezida wa mbere wungirije: Karangwa François
Perezida wa kabiri wungirije: Kayirebwa Liliane
Umunyamabanga mukuru: Munyankindi Benoït
Umubitsi: Ingabire Assia
Abajyanama
- Bayisabe Irene
- Karambizi Rabin Hamim
Komite yatowe
Murenzi Abdallah yatowe afite amajwi 10 kuri 11 y'abatoye
Inshingano zirakomeje kuri Murenzi Abdallah wigeze kuyoboraho Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO