RFL
Kigali

#Kwibuka28: Miss Earth Rwanda Ngirinshuti, Miss Shanitah n'abandi ba Nyampinga basuye banakora isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/06/2022 23:55
1


Ngirinshuti Josine wabaye Miss Earth Rwanda 2021 n'abandi ba Nyampinga barimo Miss East Africa 2021 Umunyana Shanitah, basuye banakora umuganda w'isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri irenga 259.000 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



I Saa 09:30' z'igitondo zo kuri uyu wa Gatandatu, Miss Ngirinshuti Josine wateguye iki gikorwa ngarukamwaka akacyita 'Resilience is Forever' yahuriye n'inshuti ze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bafatanya mu bikorwa byo gukora isuku ibice bitandukanye birugize.

Nyuma yo gukora isuku, abasuye urwibutso biganjemo urubyiruko, basuye ibice bitandukanye by'urwibutso, banasobanurirwa byinshi ku mateka y' u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.


Ngirinshuti Josine na bagenzi be babanje kwerekwa Filime ngufi igaragaza ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko kuba hariho aho babasha kwibukira ababo bishwe bibaruhura imitima.

Mu nyubako y'urwibutso isobanura amateka mu mashusho n'amajwi, abasuye basobanuriwe amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Izindi Jenoside zabayeho ku isi ndetse no ku gice kivuga ku bana bishwe muri Jenoside biswe 'Imbaraga z'ejo hazaza zatakaye'.

Nyuma yo gusura no gukora isuku ku rwibutso, Miss Ngirinshuti n'abo bazanye, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse banashyira indabo ku mva ishyinguyemo abarenga 259,000.


Aganira na InyaRwanda, Miss Ngirinshuti Josine yavuze ko bahisemo gukora isuku nk'inshingano isanzwe ya ba nyampinga, ahamya ko we na bagenzi be bungukiye ubumenyi bw'amateka kuri uru rwibutso, anagenera ubutumwa bagenzi be b'urubyiruko.

Yagize ati "Igikorwa cyagenze neza nk'uko twari twabiteguye. Impamvu twatekereje gukora isuku, ni uko ari twe ba mutima (w'urugo), tugomba gukora isuku rero, cyane ko aha (Ku rwibutso) ari ahantu abashyitsi baza mu Rwanda basura kenshi."

Avuga ku byo we na bagenzi be bungukiye mu gusura urwibutso, Miss Ngirinshuti yagize ati "Twigishijwe amateka, hari byinshi tutari dusobanukiwe neza, ariko twamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko twasobanuriwe neza."


Miss Ngirinshuti Josine

Atanga ubutumwa ku rubyiruko, Miss Ngirinshuti yagize ati "Urubyiruko rukwiriye kwiga amateka kuko baravuga ngo 'Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya'. Twige amateka kandi tumenye ko ari twe mbarag z'ejo hazaza. Urubyiruko rwo mu 1994 hari uruhare rwagize muri Jenoside, twe b'ubu tugire uruhare mu kubaka u Rwanda twirinda amacakubiri."

Umuyobozi w'ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashana Merard wari umushyitsi ahagarariye Umuyobozi mukuru w'inteko y'umuco, yashimiye Miss Josine na bagenzi be basuye bakanakora isuku ku rwibutso rwa Jenoside.

Bashana kandi yasobanuye birambuye amateka y' u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo, anashishikariza abasuye urwibutso kuzagira igihe cyo gusura ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.





Berekeza aho bakoreye isuku





Miss Ngirinshuti akubura




Miss Shanitah ashyira indabo ku mva





Abasuye urwibutso bunamiye abazize Jenoside



AMAFOTO: SANGWA Julien






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Makambaza Gilbert1 year ago
    Turabashimiye cyanee,kugikorwa cyiza mwakoze Kandi ubwitange bwanyu nibitekerezo byubaka ningenzi icyuho cyahahise nitwe tuzacyusa!!!Ntibizongera ukundi.





Inyarwanda BACKGROUND