RFL
Kigali

Icyampa ikuzuza Miliyoni mu mezi abiri: Elayono Choir yasohoye indirimbo nshya 'Jambo' isamirwa hejuru n'abakunzi ba Gospel-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2022 13:14
1


Korali Elayono ibarizwa muri ADEPR Paruwasi ya Remera, Itorero rya Remera, ikaba imwe mu makorali akunzwe mu mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo nshya y'amajwi n'amashusho bise "JAMBO" yakiranywe na yombi n'abakunzi b'umuziki wa Gospel.



Korali Elayono yashinzwe mu 1996 ikomeje guhembura imitima ya benshi binyuze mu bihangano isohora ubutitsa ndetse n'ibiterane by'ivugabutumwa ikora yaba ibibera muri Kigali ndetse no hanze yayo. Ni Korali yatangiye igizwe n'abiganjemo urubyiruko ariko ubu ibarizwamo ab'ingeri zose. Ntibashobora kumara amezi abiri badashyize hanze indirimbo nshya, ibintu bikunze kugora amakorali menshi kuko hari n'amara umwaka nta gihangano gishya asohoye. 

Indirimbo 'Jambo' bashyize hanze, ije ikorera mu ngata iyo bise "Urahambaye" ndetse na "Imirimo y'Imana". Ni indirimbo yishimiwe cyane dore ko mu masaha macye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi bine. Mutoni Josiane Umutoza mukuru wa Korali Elayono yabwiye InyaRwanda.com ko bashima Imana cyane yabanye nabo mu rugendo rwo gutunganya iyi ndirimbo 'Jambo'. Ati: "Ni byo koko twasohoye indirimbo nshya uwayishaka yayisanga kuri channel yacu ya YouTube (Elayono choir ADEPR Remera Official)".

Yakomeje avuga ko "ari akazi katoroshye ko gukora Audio (amajwi) no gufata amashusho, gusa navuga ko Imana yabanye natwe byose bikagenda neza". Uyu muyobozi avuga ko intego y'iyi ndirimbo ari ukumenyesha abantu bose ko umuntu wakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza mu buzima bwe azaragwa ubugingo buhoraho ati: "Ni mwumva neza iyi ndirimbo muzumva ko ubutumwa twashakaga gutambutsa ari uko umuntu wese ufite uwo Mwami afite ubugingo".

Iyi ndirimbo nshya ya Elayono Choir yasamiwe hejuru n'abakunzi bayo ndetse n'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange, basaba ko abantu bayireba ku bwinshi maze ikuzuza Miliyoni y'abayirebye mu mezi abiri gusa. Umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, Lucky Rehema, utuye muri Canada yakozwe ku mutima mu buryo bukomeye maze yandika munsi y'iyi ndirimbo ahatangirwa ibitekerezo (comments) kuri Youtube ati "Icyampa ikuzuza 1 Million mu mezi abiri. Mwese muyisangize abantu. Byandenze, ndaryohewe, ndafashijwe. Ni nziza birenze. Muhezagirwe cyane. Ni ubuki".

Korali Ukuboko kw'Iburyo ya ADEPR Gatenga yamamaye cyane mu ndirimbo 'Ikidendezi' yujuje Miliyoni y'abayirebye mu gihe gito cyane, yanze kubyihererana igaragaza uburyo yafashijwe n'iyi ndirimbo ya Korali Elayono. Aba baririmbyi bavuze ko imiririmbire ya Elayono Choir iri ku rwego rwo hejuru banayimenyesha ko bayikunda cyane. Bati "High-Performance rwose. Imana ibashyigikire Bene-Data turabakunda cyane!! Abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi. Amen".

Umukirigitananga Deo Munyakazi yavuze ko Eloyoni choir imukoreye ibyo yari yiteze. Yavuze ko iyi ndirimbo agiye kuyishyira ku zo azajya yumva buri munsi. Nizeyimana Daniel yagize ati "Halleluaaaaah! Ufite uwo Mwami, afite ubugingo ni ukuri. Imana ibahe umugisha Elayono Choir. Turabakunda". Fidele Amani yanditse ati "Haleluya Imana ishimwe. Indirimbo y'ubutumwa bwiza, noneho 'enthusiasm' iri mu ndirimbo na yo ni nziza. Muhabwe umugisha". Cyusa Divine ati "Jambo nahimbazwe, muri we twabonye ubuzima buzima. Elayono Choir Uwiteka abahe umugisha".

Mutoni Josiane yabwiye InyaRwanda.com ko atari iyi ndirimbo gusa bahaye abakunzi babo nk'impano ahubwo hari byinshi abakunda Elayono Choir bahishiwe mu gihe cya vuba kuko hari ibihangano byinshi biri gutunganywa bizajya hanze mu gihe cya vuba. Yasoje ashimira abaririmbyi bitanze ngo bakore indirimbo "JAMBO" anashimira cyane abaterankunga ba korali n'izindi nshuti zose zikunda Elayono Choir uburyo badahwema kubaba hafi mu ivugabutumwa ryose bakora.


"Ufite uwo Mwami afite ubugingo" Ni ko Elayono Choir iririmba mu ndirimbo nshya 'Jambo'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'JAMBO' YA ELAYONO CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musoni Cadette1 year ago
    Ohh wawouuu iyo chorale rwpse ifite ibihangano byiza nibatagwa isari bazasarura bakorera Imana neza kinyamwuga ndabakunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND