Kigali

Myugariro wa Arsenal Ben White yateye ivi asaba Milly Adams kumubera umugore

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2022 17:23
0


Myugariro w’ikipe ya Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Benjamin White uzwi nka Ben White yashize ivi hasi asaba umukunzi we Milly Adams kumubera umugore, arabyemera avute “YES” ‘yego’ ahita amwambika impeta y’urukundo.



Ibi birori byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Kamena 2022 aho uyu mukinnyi uri mu bafatiye runini ubwugarizi bwa Arsenal yagaragarije Isi uwo yahisemo ndetse yifuza kubana nawe akaramata.

Ben White w’imyaka 24 y’amavuko na Milly Adams w’imyaka 25 bagaragaje urukundo rwabo mu mezi macye ashize ubwo bashyiraga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bafatanye agatoki ku kandi, bikaba bivugwa ko bamaranye igihe kinini bakundana.

Milly Adams ugiye kubana akaramata na Ben White asanzwe azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, aho kunda gusangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagrama rukurikirwa n’abantu 13.4K, amafoto agaragaza ubwiza bwe.

Uyu mukobwa w’umunyamideli bivugwa ko atazi itariki y’amavuko ye ariko ukwezi ko ni Gashyantare.

Kuri Instagram ye (@milly_adams), Milly Adams yashyizeho amafoto agaragaza ubwiza bwe ndetse hari n’amafoto yashyizeho ari gusomana n’umukunzi we Ben White.

Ben White ukinira Arsenal yateye ivi asaba Milly kumubera umugore

White na Milly baritegura kubana akaramata

Ben White na Milly bivugwa ko bamaze igihe bakundana


Ben White agiye kubana akaramata na Milly Adams





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND