Umuhanzi Gabiro Guitar wamamaye mu ndirimbo ‘Igikwe’, yatangaje ko ku wa 17 Kamena 2022 azashyira ahagaragara album ye ya mbere yise ‘Girishyaka’.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi album iriho
indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Nigeria, ‘mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki wanjye’.
Iriho indirimbo 10 zirimo 'Koma',
aherutse gusohora, 'Akaninja' na Bushali', 'Hallo', 'Switi Switi', 'Imizi' na
Greyc, 'Te Quierro', 'Juju' na Neza na Fiokee, 'Babylon', 'Kole' na France na
'Blessings'.
Ni album yakozweho na ba Producer
barimo Niz Beatz, Real Beat, Ayo Rash, Captain P, FM Pro, Louda. Igirwamo
uruhare n'abarimo Lucky Freeman (Soft Papa) n'abandi.
Neza Patricia Masozera, uri kuri iyi
Album yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Uranyica”, “Slay Mama”,
“Vibes” n’izindi.
Mu 2017 yegukanye igihembo cya
AFRIMMA mu cyiciro cy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika.
Gabiro yabwiye INYARWANDA ko iyi
album ikubiyeho indirimbo z’impeshyi, urukundo, ubuzima busanzwe n’ibindi ‘ku
buryo abantu bazanogerwa’.
Avuga ko mu rwego rwo kwagura
urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga, yatekereje kwifashisha abahanzi bo
muri Nigeria, akorana n’abakobwa ndetse n’abasore.
Iyi album iriho Greyc wafashijwe
n’umuhanzi Patoraking uri mu bakomeye muri Nigeria, umunyarwandakazi Neza
ukunze kuba muri Canada ndetse n’umucuranzi wa gitari akaba n’umuhanzi Fiokee,
ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihugu mu bijyanye no gucuranga gitari.
Greyc afite indirimbo yakoranye
n’abarimo Patoraking, Rudeboy n’abandi. Azwi mu ndirimbo nka ‘Ibadi’, ‘Wicked’,
‘Sere’ n’izindi.
Gabiro avuga ko yifashishije Fiokee
kuri album ye biturutse ku buhanga yamubonyeho. Ati “Ni umuhanzi ukomeye akaba
n’umucuranzi wo muri Nigeria, kandi aryoshya indirimbo niyo mpamvu navuze nti
reka mushyire kuri album. Yahoze ari muri Label ya Patoraking, ubu afite abandi
bari kumufasha mu muziki.”
Fiokee wabonye izuba ku wa 21
Mutarama 1982, binyuze mu gucuranga gitari yakoranye n’abahanzi barimo Tiwa
Savage, Yemi Alade, Patoranking, Reekado Banks, Adekunle Gold, Flavour, Simi,
Kiss Daniel n’abandi.
Iyi album Gabiro Guitar yayitiriye
izina yahawe n’umuryango. Amazina y’uyu muhanzi ari mu ndangamuntu ni ‘Gabiro
Gilbert’.
Avuga ko n’ubwo aya mazina ariyo
yemewe mu mategeko, ariko umuryango we wamwise ‘Girishyaka’.
Avuga ko mu rwego rwo gusigasira iri
zina, yahisemo kuryitirira album ye, kugira ngo ajye azirikana impamvu umuryango
warimuhaye.
Ni izina avuga ko rihuje n’ibikorwa
akora. Ati “Iri zina rivuga ikintu
gikomeye cyane kuri njyewe. Amazina ari mu indangamuntu ni ‘Gabiro Gilbert’, ariko izina ababyeyi banjye bampaye ni ‘Girishyaka. Ni izina rivuze ibintu
byinshi cyane muri njyewe, kuko nanjye ishyaka niryo rindanga.”
Gabiro yagaragaje indirimbo 10 zigize album ye ya mbere yitiriye amazina ye
Gabiro yavuze ko yifashishije aba bahanzi bo muri Nigeria mu kwagura umuziki we
Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda Neza Patricia Masozera ariko ubarizwa muri Nigeria na Canada ari kuri album ya Gabiro Guitar
Fiokee, umucuranzi wa gitari ukomeye mu gihugu cya Nigeria
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HALLO’ YA GABIRO GUITAR
TANGA IGITECYEREZO