Umunyamideli wananyuze mu marushwa y’ubwiza anyuranye arimo na Miss East Africa 2021 akaba na Brand Ambassador wa Zikomo Africa Awards, Nzisa Matulu yamuritse ku mugaragaro magazine yitiriye icyaro akomokamo cya Voo, agamije kuzajya anyuzamo amakuru adakunze kubarwa.
Mu kiganiro yahaye
INYARWANDA yagize ati:”Natangiye Voo Magazine igiye gufasha abahezwa mu
gutangaza ikibari ku mutima kubera impamvu zinyuranye, ndetse n’aya makuru adakunda
kumenyekana kuko nakuze nifuza kuvugira abandi, kandi inzira natangiye ngenda
mbona ko hari icyizere cyo kuzayisohoza.”
Agaruka ku mpamvu ituma akomeza
kubirota umunsi kuwundi ati:”Navukiye mu cyaro ahabera ibintu binyuranye isi
icyeneye kumenya ariko bitabasha kuyikundira, natecyereje rero ko izo
nshingano ari njye wazihawe kandi uretse n’aho hari n’ahandi hameze nk’iwacu muri
Afurika y’u Burasirazuba naho inkuru zaho zigomba kumenyekana.”
Mu nkuru Nzisa Matulu
ateganya ko zizajya zinyuzwa muri Voo Magazine harimo n’iz’imideli, kuko
atecyereza ko hari ubuhanga bukomeye buhari ariko butagaragara bitewe n’impamvu
zinyuranye zirimo n’uko abantu babura aho bamenera, inkuru z’ubukungu, politike n’izindi
zinyuranye ariko zihari.
Voo Magazine ikazajya yandikwa
mu byiciro bibiri aho izajya isohoka mu buryo bufatika, kandi n’abasomyi bayo
bakazajya bayibona bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga. Nzisa Matulu mu kiganiro
kimwe yigeze guha Standard Media, yatangaje ko yumva yararemewe kuyobora n’ubwo
ataramenya niba koko ari ukuri.
Senateri Mwaura Isaac Maigua na Nzisa Matulu
TANGA IGITECYEREZO