RFL
Kigali

#CHOGM2022: Amarangamutima y’abahangamideli bo mu Rwanda habura iminsi 14 ngo Africa yakire iyi nama nyuma y’imyaka 14

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/06/2022 19:12
0


Harabura iminsi 14 ngo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zihuriye mu muryango wa Commonwealth itangire, aho imyiteguro ikomeje mu ngeri zitandukanye zigize igihugu cy’u Rwanda kizakira iyi nama. Bamwe mu bahangamideli, bagize ubutumwa batanga bashimangira ko aya ari amahirwe yo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.



Mu butumwa bwatanzwe na bamwe mu babarizwa mu ruganda rw’imideli mu Rwanda mu ruhande rwo kuyihanga, bashimangiye amahirwe ari mu kuba CHOGM igiye kubera mu Rwanda. Moses Twahirwa, umuhangamideli na nyir’inzu y’imideli ya Moshions yambika abiganjemo abayobozi, abanyamahanga n’abifite yagize ati:”Nicyo gihe cyacu cyo kurabagirana, aya ni amahirwe aza rimwe mu buzima, ahasigaye ni ahacu ngo tubashe kuyabyaza umusaruro. U Rwanda ni igihugu cy’ubwiza kandi ni ahantu ho kubasha gusobanura abo turibo. Kandi nizera ko ibikorwa byacu by’ubugeni bizabasha kugera kure, kuko ubuyobozi bwacu n’abasogokuru baduharuriye inzira. Ibisigaye ni ibyacu mu kibuga cyacu kinoze, hamwe n’impano zacu zizatugezayo.”

 

Kagirimpundu Kevine, umuhangamideli, umuyobozi mukuru uri no mu bashinze sosiyete ya Uzuri KY itunganya inkweto, imaze kuba ubukombe no mu mahanga aho iherutse guhiga izindi ikegukana miliyoni zisaga 100Frw mu irushanwa ritegurwa n’ikompanyi y’imideli ya Tommy Hilfiger, nawe yakomoje ku mahirwe akomeye ari mu kuba u Rwanda rwakiriye CHOGM avuga ku buryo ibyajyaga bituma benshi bajya imahanga ubu biba bigiye kubaza hafi ati:”Kwakira CHOGM bituzaniye amahirwe akomeye. Mbere y’iyi nama Abanyarwanda bahoze bafata urugendo rwo kujya kwerekana ibyo bakora, ariko kuri ubu kwakira abarenga ibihumbi 5 baturutse hirya no hino ku isi ni amahirwe adasanzwe ku Banyarwanda yo kwamamaza ibyo bakora na serivisi nziza iboneka mu rw’imisozi igihumbi.” Moses Twahirwa umwe mu bahangamideli bakomeye mu Rwanda

Kevin Kagirimpundu Umuyobozi Mukuru wa Uzuri KY

Ishimwe Ysolde na Kevine Kagirimpundu bashinze Uzuri KY

Ubutumwa bwa Kevine Kagirimpundu 

Ubutumwa bwa Moses Twahirwa 

Harabura iminsi 14 CHOGM 2022 igaterana aho izaba hagati ya tariki 20 na 26 Kamena 2022

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND