The Ben agiye kongera agahigo ku tundi ko gukora ibitaramo 2 bikurikirana mu gihe kimwe kandi bihenze muri Uganda, ibikora bacye yewe muri ibi bihe hagendewe ku bimaze iminsi bibera muri iki gihugu, akaba ariwe muhanzi ubashije kubigeraho yaba mu banyamahanga no mu bagande ubwabo.
Kuwa 26 Gicurasi 2022 nibwo
abakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga z’umuhanzi The Ben babonye
ubutumwa yashyize hanze, ateguza abakunzi be cyane bo mu Rwanda na Uganda
ko abafitiye uruhisho.
Ku munsi wakurikiyeho ni ukuvuga kuwa
27 Gicurasi 2022, yashyize ubutumwa hanze bugira buti:”Ibintu bigiye kuryoha
muri Kampala, umuhungu wanyu mukunda agiye kuza.” Ni ubutumwa yaherecyesheje
indirimbo ze, zirimo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula na ‘Why’ yakoranye
na Diamond Platnumz.
Yakomeje kugenda yamamaza iki gitaramo
cyaje kuba kuwa 03 Kamena 2022 kitabirwa n’abanyarwanda n’abagande batagira
ingano, aho ndetse ku munsi w’igitaramo nyir’izina kubona itike ikwinjiza muri
iki gitaramo byari bigoye ndetse harimo n’abagiye bazibura.
Mu banyarwanda bahagurukijwe n’iki
gitaramo barimo Umujyanama w’Abahanzi wazamuye benshi kuri ubu usigaye ari Umuyobozi
wa Kompanyi ya Ishusho Ltd, Muyoboke Alex n’Umunyamakuru wa siporo umaze no
kwigarurira imitima ya benshi mu ruganda rw’imyidagaduro, David Bayingana.
Gusa hari n’abandi banyarwanda b’ibyamamare
bitabiriye iki gitaramo cyabereye rwagati mu murwa mukuru Kampala, ahitwa Garden
City Rooftop Bok barimo Bwiza, Afrique, Fayzo na Eazy Cuts.
Ubwo The Ben yageraga muri Uganda, mu
kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko yiteguye gukora igitaramo cy’amateka muri
Kampala aho yaherukaga gutaramira mu mwaka wa 2018, ariko anongeraho ko hari n’indi
mishinga ahafite. Umwe muri iyi mishinga byarangiye ubaye ikindi
gitaramo kizaba ku wa 06 Kamena 2022.
Iki gitaramo kitari cyarigeze kimenyekanishwa
cyane n’ubwo n’icya mbere ari uko kuko cyamamajwe mu minsi itagera kuri 20,cyo kigiye kuba
kishyuza amafaranga y’umurengera ugereranije n’icyo aheruka kandi cyamamazwe mu
masaha 48 yonyine uhereye igihe cyamenyekanishijwe n’umunsi kizaberaho.
Icya mbere kitabiriwe n’abagera ku 1500 aho kukinjiramo byari agera ku bihumbi 22Frw kuwaguze itike mbere, n’ibihumbi
27Frw kuwayiguze ku munsi w’igitaramo. Kuri ubu igihe cyo kwamamaza ari gito
itike ya macye ni ibihumbi 8Frw, naho iya menshi ikaba igera ku bihumbi
bikabakaba 300Frw.
Nk’uko tubikesha abari bitabiriye
igitaramo cya mbere, cyabaye bugufi n’ahari hari kubera igitaramo cy’umwe mu bahanzi
bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Pastor Bugembe uri mu bigaruriye
imitima ya benshi mu mujyi wa Kampala, nyamara ntibyabujije imyanya kubura mu
gitaramo cya The Ben.
Kuba noneho hongeye gutegurwa ikindi gitaramo
mu masaha mbarwa kiri mu bihenze mu mujyi wa Kampala, no ku ruhande rw’ikompanyi
yateguye iki gitaramo ya Stress Clinic isanzwe ihuza abahanzi batandukanye
ikanishyuza, bigaragaza ko izina The Ben atari agafu k’imvugwa rimwe muri Uganda, n’umuziki nyarwanda umaze kwigarurira isoko ryo muri iki gihugu nk’uko cyari
cyarigaruriye iryo mu Rwanda mu myaka itambutse.
Urebye abahanzi Stress Clinic yagiye
itumira, nta nahamwe higeze hishyuzwa amafaranga menshi nk’ayo bishyuje ku kujya
kureba igitaramo cya The Ben. Reka turebe ku gitaramo umunya-Nigeria, Ruger
aheruka gukorera muri Uganda nacyo cyateguwe n’iyi kompanyi, cyabaye kuwa 11
Gashyantare 2022, hishyujwe ibihumbi 14Frw.
Icy’umunya-Jamaica, Turbulence
aheruka gukorerayo kwinjira byari ibihumbi 5Frw, hari kuwa 14 Werurwe 2022. Hari
kandi icya Bebe Cool cyo kuwa 04 Mata 2022, Chameleon cyo kuwa 02 Gicurasi 2022,
Ykee Benda kuwa 23 Gicurasi 2022 byose byari ibihumbi 5Frw.
Uretse kuba izina The Ben rimaze
gushinga imizi mu mitima y’Abagande, n’imyaka 4 yari amaze atahataramira kandi
yarakomeje gukora nacyo ni ikindi gituma ibitaramo yahakorera uko byangana kose
byakomeza kwitabirwa.
The Ben kuwa 03 Kamena ubwo yataramiraga muri Kampala hari hakubise huzuye
Umuziki w'u Rwanda umaze kugera kure
Kwinjira kuwa gatanu byari ibihumbi 22Frw kuwishyuye mbere na 27Frw kuyigurira ku muryango
Igitaramo cya kabiri cya The Ben muri Uganda kirahenze cyane
Ibitaramo biheruka gutegurwa na Stress Clinic ni uko byishyujwe:
Umunya-Nigeria, Ruger byari ibihumbi 13
Umunya-Jamaica Turbulence byari ibihumbi 5Frw
Ykee Benda ibihumbi 5Frw
Bebe Cool ibihumbi 5Frw
Chameleon byari ibihumbi 5Frw
TANGA IGITECYEREZO