Alliah Cool UmunyaRwanda wa mbere uri kugera amajanja Netflix na Amazon ku nyungu za Cinema Nyarwanda-AMAFOTO

Cinema - 05/06/2022 11:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Alliah Cool UmunyaRwanda wa mbere uri kugera amajanja Netflix na Amazon ku nyungu za Cinema Nyarwanda-AMAFOTO

Ambasaderi Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda nka Alliah Cool ari kubarizwa mu gihugu cya Nigeria, mu ifatwa ry'amashusho ya filime ye nshya yise ‘Accidental Vacation’, yahurijemo ibyamamare bitandukanye muri Nigeria mu ruganda rwa sinema yaho yanatumbagiye ku rwego rw'isi.

‘Accidental Vacation’  Ni filime ya One Percent Entertainment yo muri Nigeria, ireberera inyungu z'uyu muhanzikazi akaba ari n'umwe mu bakinnyi b’imena b'iyi firime, ndetse igitekerezo cyayo kikaba cyaraturutse kuri we.

Alliah Cool avuga ko ‘Accidental Vacation’ ari firime igaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye, ndetse ikaba igaragaramo ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Afurika y’Epfo n’ibindi bice.

Alliah Cool akomeza avuga ko iyi firime izaba irimo imico itandukanye bitewe n’uko abo bantu bagaragara muri iyi filime bahuriye mu biruhuko, bazaba ari abo mu bihugu byinshi.

Yagize Ati “Ni filime nziza kandi ngari. Nishimiye kugira umushinga urimo abakinnyi bakomeye nk’abo twakinanye. Hari byinshi ngiye kunguka byisumbuye ku bumenyi nari nsanzwe mfite."

Amakuru INYARWANDA ifite ni uko biramutse bikunze ishobora kunyura ku mbuga zerekanirwaho filime zikomeye nka Netflix ndetse na Amazon, kuko abarebera inyungu Alliah Cool bamaze iminsi mu biganiro n’ibi bigo.

Ibi biganiro biramutse bigenze neza iyi firime ikanyuzwa kuri Netflix cyangwa Amazon, yaba ari indi ntambwe itewe kuri Cinema nyaRwanda cyane cyane urebeye mu mibare n'abakurikirana izi mbuga ku isi yose.

Mu bakinnyi barimo bo muri Nigeria bafite amazina akomeye harimo Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, azwi cyane mu gutera urwenya.

Uyu mugore w’imyaka 31 yamenyekanye muri filime zitandukanye, zirimo “School of Thought " n’izindi.

Harimo kandi Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother, ubwo yabaga ku nshuro ya kane. Uyu yamenyekanye muri “My Village People ", “Kambili: The Whole 30 Yards Biodun ", “While you slept " , “Gold Diggin " n’izindi.

Hari na Richard Mofe-Damijo w’imyaka 60, umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka “Hostages " , “Scores to Settle ", “The Wedding Party 2 ", “God Calling ", “Love Is War ", “King of Boys: The Return of the King " n’izindi.

Hari n’abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria, barimo Roxy Antak wamenyekanye muri “Seven and a Half Dates " ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we, n’abandi.

Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi bagezweho mu Rwanda, ndetse firime ye yise Alliah The Movie ni imwe muri firime zakunzwe cyane, ndetse zirimo ubutumwa bwagiye bufasha abantu batandukanye banagiye babitangira ubuhamya.

Uretse sinema, Alliah muri Werurwe yari yamuritse magazine yise “Alliah Mag " igamije gusakaza ibikorwa by’abagore.


Alliah hano ari kumwe na Richard Mofe-Mofe uzwi muri Cinema uzanagaragara muri iyi

Yayimuritse nyuma y’aho tariki 7 Werurwe yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe, bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n’abakobwa 59.

Muri Gashyantare, Alliah Cool yatangajwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador]. Ubu arebererwa inyungu n’Ikigo cy’Abanya-Nigeria, cya One Percent International MGT.

Muri Nzeri umwaka ushize yaherukaga gushyira hanze filime ‘Alliah the movie’, igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore.


Muri iyi firime hazaba hagaragaramo ibihe bitandukanye


Iyi firime bazagaragaramo bakenyeye, abagabo n'abagore


Iyi firime izagaragaramo imico itandukanye


Iyi firime izibanda cyane ku bantu bahuriye mu biruhuko


Muri iyi firime imico itandukanye mu biruhuko imaze gutera benshi amatsiko


Roxxy Antak wamenyekanye muri firime yitwa 'Seven and half Dates' akina ari umukunzi wa Alliah


Imbyino zijyanye n'imico y'ibihugu zizagaragara muri iyi firime


Aba bose biganjemo ibyamamare muri Cinema y'Afurika bazagaragara muri iyi firime



Alliah Cool ni umwe mu bakobwa bahagaze neza muri Cinema


Alliah ari kubarizwa muri Nigeria


Alliah mu ifatwa ry'amashusho



Ambasaderi Alliah Cool azaba ari muri Uganda ku nshuro ya mbere muri kampanye y'amahoro muri Afurika



KANDA HANO UREBE FIRIME IHERUKA ALLIAH THE MOVIE YA ALLIAH COOL



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...