RFL
Kigali

Abanya-Senegal barifuza ko mva muri Liverpool kandi nzakora ibyo bifuza – Sadio Mane

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2022 17:59
0


Rutahizamu w’umunya-Senegal ukinira ikipe ya Liverpool, Sadio Mane yaciye amarenga ko umwaka utaha atazakinira Liverpool nyuma yuko atangaje ko umwanzuro w’ahazaza he muri Liverpool azawufata ashingiye kubyo abanya-Senegala bifuza.



Ahazaza ha rutahizamu Sadio Mane mu ikipe ya Liverpool hakomeje gutera amatsiko benshi, nyuma y’amakuru atandukanye akomeje kwemeza ko umwaka utaha uyu mukinnyi atazaba ari muri iyi kipe amazemo imyaka 6.

Ikiganiro Mane yagiranye na Sky Sports cyaciye amarenga ko adateganya kongera amasezerano nubwo aricyo cyifuzo cy’abafana n’ubuyobozi bwa Liverpool.

Aganira na Sky Sports Mane yagize ati”Nk’undi muntu wese, nanjye njya ku mbuga nkoranyambaga kandi nsoma ubutumwa buba buriho. Ntekereza ko nka 60% cyangwa 70% by’abanya-Senegal bifuza ko mva muri Liverpool. Nzakora ibyo bifuza, gusa reka dutegereze igihe gito! Reaka tureke kwihuta mu gihe kitarambiranye turamenya uko bimeze”.

Abafana ba Liverpool baherutse gukora akarasisi basaba ubuyobozi bwa Liverpool kuganiriza byihuse Sadio Mane nyuma yuko hari amakuru yavuzwe ko yaba yitegura gusezera kuri iyi kipe akerekeza mu Budage mu ikipe ya Bayern Munich, ndetse na FC Barcelona ikaba imucungiye hafi.

Sadio Mane uri ku musozo w’amasezerano ye muri Liverpool yageze Anfield mu 2016 avuye muri Southampton, mu myaka 6 ayimazemo amaze kuyikinira imikino 269 akaba yarayitsindiye ibitego 120.

Mane yafashije Liverpool kwegukana ibikombe 6 bitandukanye birimo Premier League yari imaze imyaka 30 yirukaho, na UEFA Champions League yegukanye mu 2018-19.

Sadio Mane yaciye amarenga yo gutandukana na muri Liverpool

Abafana ba Liverpool basabye Mane kuguma Anfield

Amakipe arimo Bayern Munich na Barcelona arifuza bikomeye Sadio Mane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND