Gahongayire na Catholic all Stars basubiyemo indirimbo ‘Dore Inyange yera de’ imaze imyaka 35-VIDEO

Iyobokamana - 04/06/2022 7:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Gahongayire na Catholic all Stars basubiyemo indirimbo ‘Dore Inyange yera de’ imaze imyaka 35-VIDEO

Abaririmbyi bo muri Kiliziya Gatolika bibumbiye mu itsinda 'Catholic all Stars' bisunze umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, basubiramo indirimbo yitwa “Dore inyange yera de " ya Padiri Dr Fabien Hagenimana.

Padiri Hagenimana yabwiye INYARWANDA ko mu 1987 ari bwo yahimbye iyi ndirimbo ‘Dore inyange yera de’ ubwo yari akirangiza iseminari ntoya ya Rwesero.

Avuga ko ari igisingo cy’umwana utewe ishema n’umubyeyi we [Bikira Mariya]. Aramurata ubwiza kandi akamurata ubutoni yagize ku Mana ‘we wagiriwe umugisha wo kuba Nyina wa Jambo, rya zina yaduhishuriye mu mabonekerwa y’i Kibeho’.

Uyu muhanzi avuga ko uretse kugaragaza ubutoni bwa Bikira Mariya muri iyi ndirimbo ‘harimo no kurata isano iri hagati yacu n’umubyeyi wita ku bana be bamwiyambaza mu rugamba rwo kunyura Imana no gutsinda ikibi’.

Hagenimana amaze igihe kinini ari umwanditsi w’indirimbo zakunzwe. Ni we wahimbye indirimbo nka ‘Roho w’Imana ngwino’, ‘Ni wowe rutare rwanjye’, Nimwishime munezerwe’, ‘Mariya Nyina w’umwami’, ‘Nguyu umugati’ n’izindi nyinshi zikoreshwa muri Liturujiya no mu bitaramo harimo n’izo mu zindi ndimi.

Hagenimana ni umusaserdoti wa Diyosezi ya Ruhengeri ukorera ubutumwa muri Ines Ruhengeri nk’Umuyobozi w’iyo Kaminuza y’Ubumenyingiro.

Asanzwe azwiho kuba umuhanzi w’indirimbo z’Imana zitandukanye, cyane cyane zifite injyana ivoma mu muco Nyarwanda.

Umuyobozi w’itsinda ‘Catholic all Stars’, Emmy Pro yabwiye INYARWANDA ko bashimira Aline Gahongayire wabafashije gusubiramo iyi ndirimbo yamamaye muri Kilizaya Gatolika kuva mu myaka 35 ishize ihimbwe na Padiri Fabien.

Avuga ko Gahongayire yabateye umuhate, kandi aritanga mu ikorwa ryayo. Ati “Ndashimira cyane abarimbyi bose twakoranye kuri iyi ndirimbo, by’umwihariko Aline Gahongayire wahise wumva igitekerezo cyacyu akaza kwifatanya natwe."

Yungamo ati “Ndashimira kandi Padiri Fabien waduhaye uburenganzira bwo gusubiramo indirimbo ye. Nka Catholic all stars intego dufite ni ugusubiramo indirimbo nk’izi tukazisubiza ubuzima, zikongera kunogera abantu, bakazifashisha mu kuramya n’ahandi."

‘Dore inyange yera de’ ibaye indirimbo ya kabiri Gahongayire akoranye na Catholic all Stars nyuma ya ‘Byose bihira abakunda Imana’ ya Sr Kamana.

Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo mu ntangiriro za Werurwe 2022, Gahongayire yabwiye INYARWANDA ko yishimiye ‘gukorana n’abamamaza ubutumwa bwiza’.

Uyu muhanzikazi yavuze ‘nahamagariwe kuramya Imana mu kuri no mu mwuka’. Avuga ko iyi ndirimbo ‘Byose bihira abakunda Imana’ atari ayizi, ariko ko yamubereye indirimbo y’umutima nyuma y’uko ayumvise.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Dore inyange yera de’ yakozwe na Emmy Pro n’aho amashusho yakozwe na Aime Pride muri Universal Records. 

Catholic all Stars bafatanyije na Aline Gahongayire gusubiramo indirimbo ‘Dore Inyange yera de’ 

Abaririmbyi bagize iri tsinda bafite intego yo gusubiza ubuzima zimwe mu ndirimbo zamamaye muri Kiliziya Gatolika


Indirimbo ya mbere ‘Byose bihira abakunda Imana’ Gahongayire yakoranye na Catholic all stars’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 230 

‘Dore Inyange yera de’ iri mu ndirimbo zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika. Imaze imyaka 35 ifasha Abakristu gusingiza umubyeyi Bikira Mariya 

Umuyobozi wa Kaminuza ya Ines Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana wahimbye indirimbo ‘Dore inyange yera de’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DORE NYANGE YERA DE’

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...