RFL
Kigali

Umuriro w'uwotsa amafi wateye Gaze guturikira mu iduka ikomeretsa abantu 20

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:3/06/2022 18:16
0


Mu gace ka Karshen-Kwalta ho muri Leta ya Kano mu Majyarugu ya Nigeria, inkongi y'umuriro iturutse ku iturika rya Gaze yangije amazu arimo ay'ubucuruzi atatu yegeranye, abasaga 20 bakomerekera muri iyo mpanuka.



Umunyamakuru w'Ibiro ntaramakuru bya Nigeria (NAN) wasuye ahabereye iyi mpanuka ikomeye avuga ko aka gace byabereyemo ka Karshen-Kwalta gatuwe cyane, byatumye Gaze imwe yangiriza igice kinini cy'amazu y'ubucuruzi..

Inkuru ya NAN ivuga ko ibi byabaye ahagana i Saa mbili z'umugoroba wo ku ya 2 Kamena 2022, aho Gaze yaturitse igahita ifatisha umuriro ku bindi bucuruzwa mu iduka, bigatuma umuriro ugera no ku baturanyi.

Malam Abubakar wari ahabereye iyi mpanuka abireba n'amaso, yavuze ko abantu benshi bahise bajyanwa mu bitaro bambaye ubusa, bafite uruhu rwahiye.

Malam yavuze ko abantu barenga 10 bahuye n’iki kibazo, cyane cyane abari mu iduka ryaturikiyemo Gaze ndetse n’abaturage batuye hafi yaryo.

Umuyobozi w'ikigo cya Leta gishinzwe kuzimya umuriro muri Kano, Bwana Saminu Yusif, yemeje ibyabaye abwira ikinyamakuru AllAfrica ko abantu 20 bakomerekeye muri iyi mpanuka ariko bose bararokowe ari bazima, bakaba bari kwitabwaho n'abaganga.

Bwana Yusif yavuze ko ibyabaye bivugwa ko byatewe n’umuriro wavuye mu mbabura y'umugabo ukaranga no akanagurishiriza amafi hafi y’iduka rya gaze ryabereyemo iri sanganya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND