RFL
Kigali

Minisitiri w'Ubutabera wa Mozambique yasuye RFL, asaba ko abakozi b’igihugu cye bahugurirwa mu Rwanda-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/06/2022 20:11
0


Minisitiri w’Ubutabera wa Mozambique, Helena Mateus Kida yasuye Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), mu rwego rwo kumenya serivisi zitangwa n'iki kigo cyatangiye gukora kuva mu mwaka w'2018.



Kuri uyu wa Kane tariki 2 Kamena 2022, ni bwo Minisitiri Helena ari kumwe n’itsinda bazanye mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi, basuye icyicaro cya RFL giherereye Kacyiru.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Iri tsinda riyobowe na Minisitiri Helena ryashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi, ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.

Helena Mateus Kida ni Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Mozambique kuva muri Mutarama 2020. Yabonye izuba ku wa 12 Ukwakira 1971, avukira mu gace ka Metangula mu Ntara ya Niassa.

Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri Federal University of Bahia-UFBA yo muri Salvador mu gihugu cya Brazil.

Uyu mugore wabaye umucamanza mu Rukiko rukuru rwa Boane muri Mozambique, yasobanuriwe amavu n’amavuko ya Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), serivisi itanga, ibikorwa mu kumenyekanisha ibyo bakora, guhugura abakozi, urugendo rw’iterambere rw’iki kigo ruhanzwe amaso n’ibindi.

Yabwiwe ko RFL ari ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byayo n’ibindi.

Yabwiwe kandi ko RFL ifite inshingano zo gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.

Nyuma yo gusobanurirwa, Minisitiri Helena n’itsinda ayoboye bafashe umwanya wo kwirebera serivisi zitangwa muri iki kigo, asobanurirwa imikorere yazo.

Yeretswe serivisi zirimo Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima ibyashobora guhungabanya umuntu bikaba byamuviramo urupfu; serivisi ya Drugs and Chemistry ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, serivisi ya Microbiology ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes n’izindi. 

Minisitiri w’Ubutabera muri Mozambique, Helena Mateus Kida [Uri hagati] ari kumwe n’itsinda bazanye mu ruzundiko mu Rwanda basuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL)

Mozambique iherereye mu Majyepfo y’Umugabane wa Afurika ituwe n’abaturage miliyoni 31.26 nk’uko Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2020 ibigaragaza.

Iki gihugu kiyobowe na Perezida Filipe Nyusi giteretse ku buso bwa 801,590 km². Ururimi rukoreshwa muri iki gihugu ni ikinya-Portugal.

Ministiri Helena yari kumwe na Mário Adriano Vicente wamufashaga guhindura/gusobanura mu Cyongereza ibyo yavugaga ndetse n’ibyo yashakaga gusobanuza muri iki kigo cya RFL.

Uyu muyobozi yavuze ko yanyuzwe na serivisi zitangwa na RFL, avuga ko akurikije ibyo yabonye nta kibura kugira ngo iki kigo gikomeze gutanga umusanzu wacyo mu gukorera abaturage, by’umwihariko mu kubafasha kubona ubutabera.

Ati “Mwaduteye ishyari ryiza, byatumye tubona ko natwe twabikora. Twumvise kandi ko hari ubufasha/ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda mu kugera kuri ibi byose. Ndabashimiye kandi mukomereze aho […] Nyuma yo gusura izi serivisi zose nabonye ko mwashyize ku murongo buri kimwe gituma mutanga ubutabare bubereye buri wese.”

Helena yavuze ko iki kigo cyabaye inzira nziza ifasha inzego z’ubutabera kugenza ibyaha n’ibindi. Asaba ko habaho ubufatanye rw’urwego rw’ubutabera rwa Mozambique n’urw'u Rwanda, ariko no mu zindi nzego.

Uyu mugore wabaye Umuyobozi Wungirije wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu cya Mozambique, yasabye ko abakozi b’urwego rw’Ubutabera rwa Mozambique n’abandi bahugurwa na RFL mu bijyanye no gufata ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

Ati “Ndasaba ko mu gihe ikigo cyizaba cyatangiye guhugura abantu batandukanye, Mozambique izaba iya mbere muri uru rugendo. Tuzazana abatekinisiye n’abakozi bacu b’abahanga n’abandi kugira ngo bazatangirane n’iyi gahunda nziza numvise."

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) Lt Col Dr. Charles Karangwa, yabwiye INYARWANDA ko Minisitiri Helena yasabye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi "kugira ngo nabo babone kuri serivisi dutanga".

Ati “Icyo bashimangiye ni ukureba uburyo twabigishiriza abantu kugira [ngo] nabo bashobore kuba bazagira igihe cyo gukora nk’ibyo dukora."

"Kandi twabibemereye. Tubawira ko tuzavugana n’inzego z’Igihugu cyane Minisiteri y’Ubutabera itureberera kugira ngo ubwo bufatanye bubeho. Mu byo twavuganye bavuze ko batifuza ko byarenga imyaka ibiri tudatangiye guhugura abakozi babo.”

Dr Karangwa yavuze ko ubu bari mu mushinga wo gushyiraho ahantu bazajya bigishiririza (Center of Excellence) kandi bashaka ko bizaba byatangiye mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. Iyi gahunda bayitezeho gusubiza ibihugu byagiye bisaba ‘igihugu cyacu ubwo bufasha’.

Uyu muyobozi yavuze ko U Burundi, Cameroon, Congo Brazaville, Togo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bamaze gusaba guhabwa amahugurwa ajyanye no gufata no kugenzura ibimenyetso byifashishwa mu nkiko kugira ngo batange ubutabera bwuzuye n’ibindi.

Dr Karangwa wahawe kuyobora RFL muri Werurwe 2022, avuga ko binyuze mu bufatanye bafitanye na Leta y’u Rwanda bamaze kubona ibigo n’abantu bazafasha mu guhugura abantu birimo nka National Forensic Sciences University yo mu Buhinde, Netherlands Forensic Institute (NFI) yo mu Buholandi n’abandi.

Uyu muyobozi wakoze ubushakashatsi bwinshi ku bijyanye n’imiti n’ibiribwa, yanavuze ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo ‘iki kigo (RFL) cyazahinduka kikaba Rwanda Forensic Institute’, bizatuma kiba ahantu ho kwigishiriza.

Ati "Mwabonye ko hari za Laboratwari hano ntabwo dushobora kuhigishiriza abantu ariko icyo gihe tuzaba dufite amashuri aho bazajya bigishirizwa bakagira ahantu ho gukorera imyitozo-ngiro.”

Akomeza ati “Numva rero ari gahunda nziza Leta ifite kandi izatanga umusaruro. Twifuza ko umunsi umwe u Rwanda rwaba igicumbi cya ‘Forensic-Science’ muri Afurika. Cyane cyane ko ntahandi muri Afurika bafite ikigo nk’iki cyujuje serivisi zirenga 12.”

Dr Karangwa wabaye umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya ‘Pharmacie’, yavuze ko ubu bishimira kuba serivisi zitangwa na RFL ziri mu ikoranabuhanga, kandi mu minsi iri imbere zizahuzwa n’abo bakorana.

Yavuze kandi ko buri mwaka hari ibipimo bahana na Laboratwari Mpuzamahanga z'indi, bagasanga ibyo bakoze nta kosa ririmo. Ni ibintu bishimira!

Dr Karangwa yavuze ko bari gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo bajye batanga ibisubizo mu gihe cya vuba. 

Asaba abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kudaceceka, ahubwo bagane RFL ibafasha kubona ubutabera.

Kanda hano urebe amafoto menshi:

Minisitiri Helena Mateus Kida wabaye umucamanza mu Nkiko zitandukanye muri Mozambique, yasabye ko abatekinisiye n’abahanga bo muri Mozambique bazahugurirwa muri RFL 

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Lt Col Dr. Charles Karangwa yashimye Minisitiri Helena wasuye ikigo RFL amwizeza ubufatanye buhoraho 

Dr Karangwa yabwiye Minisitrii Helena ko mu gihe kitageze ku myaka ibiri iki kigo kizaba gihugura abantu batandukanye mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso bya gihanga 

Minisitiri Helena yavuze ko akurikije ibyo yabonye ari umusaruro wa Leta ishyize imbere gufasha abaturage kubona ubutabera bukwiye 

Minisitiri Helena yeretswe imikorere ya serivisi zirimo iya ‘Drugs and Chemistry’ ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka    

Minisitiri Helena yashimye ikoranabuhanga rifitwe na RFL, abaza ibiciro bya zimwe mu mashini zifashishwa n’iki kigo 

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Ikigo RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi w’Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) rishinzwe Ubutabera mpuzamahanga, Providence Umurungi, Minisitiri w’Ubutabera wa Mozambique, Helena Mateus Kida na Ambasaderi w'igihugu cya Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade 

Dr Karangwa yavuze ko RFL ifite gahunda yo guteza imbere ireme rya serivisi rigashyirwa ku rwego mpuzamahanga 

Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 23 muri serivisi zitandukanye 

Umuyobozi w’Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) rishinzwe Ubutabera mpuzamahanga, Providence Umurungi 

RFL itanga serivisi zirimo guhuza umuntu n’ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo, gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha  


Dr Karangwa Charles uyobora RFL asuhuzanya na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade 

Mário Adriano Vicente [Uri ibumoso] wafashije gusobanura mu Cyongereza ibyo Minisitiri Helena yavugaga 

Nyuma y’urugendo-shuri, bafashe ifoto y’urwibutso hanze y’aho RFL ikorera








Ifoto y'urwibutso 


REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE



AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

VIDEO: Bachir - INYARWANDA TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND