RFL
Kigali

Ibyiciro byamenyekanye n’icyo bisaba mu guhesha amahirwe ukwiye guhatana muri Zikomo Africa Awards 2022

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:31/05/2022 20:54
0


Ibihembo bya Zikomo Africa Awards 2022 byongeye byagarutse aho hatangajwe ibyiciro bizahatanirwa, n’icyo umuntu wese wifuza guha amahirwe umuhanzi, umunyamideli n’abandi banyuranye bakoze neza yagenderaho.



Ibihembo bya Zikomo Africa Awards 2022 bitangirwa muri Zambia buri mwaka, muri uyu mwaka ibirori bikaba biteganijwe kuzaba mu Ukwakira nyuma y’ihatana rigiye gutangira rizasiga hamenyekanye abegukanye buri cyiciro.

Ibyiciro byatangajwe bikaba birimo iby’umuziki, imideli, siporo, ubushabitsi, filimi, urwenya, ubusizi, imbyino na protocol. Kuba umuntu wakoze neza hagati y’umwaka wa 2021 na 2022 yahatana, bisaba kuba yabonye abantu benshi bagaragaza ko yakoze.

Guhera kuwa 02 Kamena 2022, akaba aribwo binyuze ku rubuga rwa www.zikomoawards.com hazafungurwa kuri buri umwe kuba yahesha amahirwe umuntu mu byiciro bitandukanye twavuze haruguru, bikubiyemo ibindi uko abantu baguhitamo ari benshi niko amahirwe yiyongera yo kuzagira amahirwe yo guhatana.

Icyiciro kigiye gufungurwa ni icya 'nomination', hazakurikiraho 'voting' nyuma yo kumenyekana kw’abahatanye muri buri cyiciro bazashyirwamo n'abakunze ibyo bakoze nk’uko twabivuze. Ni Zikomo Africa bivuze ko n'u Rwanda rurimo.Ibyiciro birimo iby’abitwaye neza muri siporo, itangazamakuru, imbyino na protocol

Ibyiciro by’abitwaye neza mu mideli, mu bikorwa by'urukundo, urwenya, ubusizi n'ubwanditsi

Ibyiciro bya ba rwiyemezamirimo, umuziki, filimi, imyambarire na make up

Bamwe mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards amarembo kandi akaba agifunguye k’uwifuza gutera inkunga ibi bihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND