RFL
Kigali

Gicurasi 2022: Bwiza na Okkama mu bahanzi 10 bafite indirimbo zikunzwe kandi zumvishwe cyane kuri Youtube mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:31/05/2022 19:10
1


Abahanzi bo mu kiragano gishya; Bwiza ukunzwe mu ndirimbo ‘Ready’ muri iyi minsi na Okkama muri ‘Puculi’ bakomeje kuza imbere mu bahanzi bakunzwe cyane kandi bafite indirimbo zumvishwe cyane muri Gicurasi 2022 by’umwihariko ku rubuga rwa Youtube, rukoreshwa n’abatari bacye mu gihugu cy’u Rwanda.



Umuziki nyarwanda ukomeza kugenda ugaragarizwa urukundo mu buryo bunyuranye, aho usanga imiziki y’amahanga itagikurikirwa cyane hano mu Rwanda nk’uko byahoze. Kuri ubu usanga abanyarwanda baba banyotewe no kumva indirimbo z’abahanzi babo, binyuranye no mu myaka yatambutse.

Kuri ubu turi mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2022 kuri mu mezi atangira impeshyi iba irimo ibikorwa bishyushye by’imyidagaduro, nk’uko bigaragazwa n’urubuga ruri muzerekana igipimo cyo gukundwa kw’abahanzi n’indirimbo zabo mu bice bitandukanye;

INYARWANDA tukaba twabegeranyirije indirimbo zisoje ukwezi kwa Gicurasi 2022 zikunzwe kuri uru rubuga rwa Youtube mu Rwanda, indirimbo zumvishwe cyane kuri uru rubuga aho ku mwanya wa mbere hari indirimbo ya Bruce Melodie yahuriyemo na Eddy Kenzo yitwa ‘Nyoola’, akaba ari nawe muhanzi wo mu gisekuru cye na Christopher bagaragara kuri uru rutonde. Uru rutonde kandi ruzaho n’abahanzi bake batari abanyarwanda, ibikomeza gushimangira imbaraga umuziki nyarwanda umaze kugira mu banyarwanda bakunda kumva umuziki yaba ku rubuga rwa youtube n’ahandi.

Mu zindi ndirimbo zigaragara kuri uru rutonde, inyinshi ni iz’abahanzi bo mu kiragano gishya cy’umuziki mu Rwanda, barimo Okkama na Bwiza kimwe n’abandi banyuranye.

Ku mwanya wa 10 hari indirimbo ya Juno Kizigenza yitwa ‘Kurura’. Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 13 Gicurasi 2022, yayikoranye na Bushali. Amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Uganda.

Ku mwanya wa 09 hari indirimbo n’ubundi ya Juno Kizigenza yitwa ‘Urankunda’, igaragaramo umwe mu bakinnyi bamenyekanye muri filimi nyarwanda mu yitwa ‘Marine’. Igaruka ku nkuru y’urukundo, yumvikanamo n’izina ‘Uwayezu’ rya Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo.

Ku mwanya wa 08 hari indirimbo ya Clarisse Karasira yitwa ‘Kaze Neza’ yakoreye umwana we w’imfura agiye kwibaruka n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, unagaragara mu mashusho y’indirimbo.

Ku mwanya wa 07 hari indirimbo Nibido ya Christopher akaba ari umwe mu bahanzi bamaze imyaka itari micye mu muziki, bagaragara kuri uru rutonde.Ku mwanya wa 06 hari indirimbo ya Rema imaze imyaka iri muzikunzwe, usanga icurangwa hirya no hino mu birori. Uyu muhanzi w’umunyanijeriya unaheruka mu Rwanda yashyize hanze mu buryo bw’amashusho muri Gashyantare 2022.

Ku mwanya wa 05 hari indirimbo ya Bwiza, umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima y’abatari bacye mu gihe gito amaze mu muziki, ikaba ari iyitwa ‘Ready’. Uretse kuririmba kandi akaba ari n’umuhanga mu kubyina.

Ku mwanya wa 04 hari indirimbo ya Kizz Daniel na Tekno yagiye hanze mu ntangiriro za Gicurasi 2022. Aba bahanzi b’abanya Nigeria bayise ‘Buga’ ikaba mu gihe kitagera ku kwezi igiye kuzuza miliyoni 10 z’inshuro yarebwe kuri Youtube.Ku mwanya wa 03 hari indirimbo ya Okkama yitwa ‘Puculi’, iyi ndirimbo bitewe n’uburyo yakunzwemo kuva yajya hanze, abantu bamwe uyu muhanzi basigaye bamwita ‘Mr Puculi’ akaba ari umwe mu bamaze iminsi itari myinshi atangiye gukora umuziki bya kinyamwuga nyamara bigaruriye imitima ya benshi.

Ku mwanya wa 02 hari indirimbo ya Kenny Sol usigaye uzwi nka ‘Spectacular’ yitwa ‘Joli’. Ni indirimbo yagiye hanze mu mpera z’ukwezi kwa Mata, ikaba yariyongeye kuzindi zinyuranye zikunzwe z’uyu musore umaze kuba ubukombe mu muziki.

Ku mwanya wa 01 hari indirimbo ya Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi babiri, bagaragara kuri uru rutonde kuko abandi bariho ari bashya mu muziki ariko bamaze kuba bagari mu mikorere. Ikaba ari imwe mu ndirimbo amaze iminsi akorana n’abahanzi batandukanye bo mu bihugu binyuranye nka Khaligraph wo muri Kenya, Harmonize wo muri Tanzania gusa iyi yise ‘Nyoola’ akaba yarayikoranye na ‘Eddy Kenzo’ wo muri Uganda.


Indirimbo zumviswe zikanarebwa cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2022 n’abari ku butaka bw'u Rwanda.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonzimajeandodieu4 months ago
    Mushyiremo akabaraga





Inyarwanda BACKGROUND