Umutoza
w'ikipe y'igihugu y'u Burundi Jimmy Ndayizeye yerekanye abakinnyi 23 azakoresha
mu mikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire
umwaka utaha.
U Burundi
bwari bwahamagaye abakinnyi bagera kuri 30 gusa hasigaye abakinnyi 23 batarimo
Kapiteni Saido Berahino na Ndayishimiye Youssouf Nyange ufite ikibazo
cy'imvune. Aba bakinnyi bariyongera kuri TChabalala Hussain utazakina umukino
wo muri Afurika y'Epfo ari naho Namibia izakirira u Burundi. Kuko Afurika
y'Epfo yamwimye ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu.
Abarundi
batangiye kugira impungenge nyuma yo kubura aba bakinnyi 3 bakomeye ndetse
umutoza Jimmy Ndayizeye yagombaga kugenderaho.
Saido Ntibazonkiza ashobora guhabwa igitambaro cya Kapiteni
Amakuru avuga ko Kapiteni Saido Berahino usanzwe ukinira ikipe ya Sheffield Wednesday impamvu atazitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu ngo ari gushaka indi kipe azakinira umwaka utaha kuko atazakomezanya na Sheffield Wednesday.
Saido Berahino ntazitabira ubutumire bw'intamba
Andi makuru InyaRwanda yamenye avuye ku muntu uri hafi ya Saido Berahino, yatubwiye ko uyu musore afitanye urubanza n'ikipe ya Sheffield Wednesday kuko hari amafaranga imurimo ariyo mpamvu ashaka kubyirukamo bikaba byatumye atabona umwanya wo kuza muri Afurika. Ndayishimiye Youssouf Nyange we afite ikibazo cy'imvune gituma atajya ku rutonde ariko akazaba arikumwe n'ikipe aho izajya hose.
Ndayishimiye
Youssouf Nyange aherutse kuza mu ikipe y'umwaka mu bakinnyi bitwaye neza muri
shampiyona ya Turkey.
Abakinnyi bahamagaye:
Nahimana
Jonathan
Ndikumana
Justin
Rukundo
Onesime
Ndizeye
Eric
Nsabiyumva Frédéric
Mukombozi Derrick
Nzeyimana Philips
Marco
Weymans
Nizigiyimana
Karim
Bigirimana Gael
Nduwarugira Christophe
Bigirimana
Abed
Nshimiyimana
Ismail
Amissi
Cedric
Amissi
Mohamed
Bigirimana
Blaise
Diamant
Ramazani
Bizimana
Amissi
Nzigamasabo
Steve
Ntibazonkiza
Saidi
Nshimiyimana
Jospin
Bimenyimana
Bonfils Caleb
Sudi
Abdallah
Uburundi
buzakina umukino ubanza tariki 4 Kamena ubere muri Afurika y'Epfo naho tariki 8
bakire Cameroun muri Tanzania.
Bigirimana Abed ukinira Kiyovu Sports ari mubakinnyi 23 u Burundi buzakoresha